RFL
Kigali

Riderman na Safi bateguye igitaramo cyo gufasha no gutabariza Ella Gahima umwana wavukanye uburwayi bukomeye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/04/2018 9:27
2


Kuri uyu wa 25 Mata 2018 ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko hari umwana witwa Ella Gahima Bright wujuje umwaka umwe n'amezi abiri ariko wavukanye uburwayi bukomeye ku buryo akeneye ubufasha bwo kujya kwivuza hanze kugira ngo ubuzima bwe bugende neza. Kuri ubu Safi Madiba ndetse na Riderman bafashe iya mbere mu gufasha uyu mwana.



Uyu mwana avuka ntiyigeze arira nk’uko bisanzwe ku mwana uvutse. Abaganga bo ku bitaro bya Bien Neutre aho uyu mwana yavukiye, bemeza ko yavukanye ikibazo ku bwonko n’igufa ryo mu irugu rifatira ku rutirigongo ryavunitse. Akivuka yahise ashyirwa ku mashini imwongerera umwuka, mu mwaka n’ukwezi kumwe amaze akaba atarabasha kwicara, atumva kandi atareba neza.

Abaganga bo ku bitaro bya Bien Neutre nyuma yo kubona ko gufasha Ella bitari bikibashobokeye bamwohereje ku bitaro bya CHUK aho bagerageje ibishoboka byose ariko amwana aranga araremba, atangira kumera nk’uhengamye ajya no muri koma hafi yo gupfa. Naho nyuma yo kubona ko nta kisumbuyeho bakora ahubwo batangiye kwegera ababyeyi b’uyu mwana babasaba gutangira kwakira urupfu rw’umwana wabo.

EllaAbabyeyi b'uyu mwana bandikiye Minispoc basaba ubufasha bwo kuvuza umwana wabo

Ababyeyi bayobotse inzira yo gusenga ngo barebe ko Imana yabakorera igitangaza ikabakiriza umwana wabo, ari nabwo nyirarume w’uyu mwana Kamuru Charles yabafashije umwana akajyanwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yajyanwe ku itariki 15 Werurwe 2018 akiri kuri ya mashini imwongerera umwuka. Akihagezwa, bamushyize ku buvuzi bwihariye kandi bwihuse, bamushyira ku byuma bimufasha kubaho. Yamaze ibyumweru bine akurikiranwa bihagije nyuma arasezererwa ajyanwa mu rugo nyuma yuko ababyeyi be babwiwe ko nta bushobozi ibitaro bifite bwo kuvura uyu mwana ngo akire nubwo byaramiye ubuzima bwe ubu akaba akiriho.

Aha bagiriwe inama yo kujya kuvuza uyu mwana hanze y’u Rwanda aho bashakishije mu bitaro binyuranye ku Isi yose ariko mu Buhinde bakaba ariho babonye ibitaro bihendutse byakwita kuri uyu mwana aha bakaba basabwa 25000 by’amadorali ya Amerika icyakora mu kiganiro umubyeyi w’uyu mwana yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko  ubushobozi bwamushiranye cyane ko amaze igihe avuza uyu mwana kandi ku buryo buhenze cyane ko ubu nta bushobozi na buke asigaranye aha akaba yatangiye kwiyambaza abanyarwanda b’ingeri zinyuranye ngo barwane kuri iki kibondo.

RidermanIki nicyo gitaramo cyo gukorera ubuvugizi uyu mwana

Bamwe mu bumvise ubu busabe ni abahanzi n'ubusanzwe basanzwe ari inshuti za papa w’uyu mwana aho magingo aya Riderman na Safi ndetse na Edouce bamaze kwihuriza hamwe bategura igitaramo kizabera mu kabyiniro ka Suncity i Nyamirambo aho amafaranga azavamo yose azagenerwa umuryango w’uyu mwana nk’inkunga yo gufasha uyu mwana kugira ngo avurwe. Ibi bikaba byiyongera ku nkunga aba bahanzi bemereye umuryango we ariko batifuje ko ijya hanze.

Iki gitaramo cyo gufasha no gukorera ubuvugizi uyu mwana kizabera mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo tariki 29 Mata 2018 aho kwinjira bizaba ari 1000frw na 2000frw mu myanya y’icyubahiro. Aya ni amakuru y’ukuri yitangiwe n’ababyeyi bombi b’uyu mwana. Uwashaka kumenya ibyisumbuyeho yababona anyuze kuri:

1.MUNYANEZA Innocent Papa w’umwana- Tel-+250788631609/250781599543, E-mail-innocentkelvin9@gmail.com

2.UMUHOZA Laetitia Mama w’umwana- Tel- +250784253810, E-mail-umuhozajoy10@gmail.com

3.P.O Box 4726, Kigali, Rwanda

4.Uwashaka gutanga ubufasha bw’amafaranga yayanyuza kuri izi konti zikurikira:

Nyiri Konti MR. MUNYANEZA INNOCENT:

a) Konti Inyuzwaho Amadolari (EQUITY BANK, KIGALI, Rwanda)– 4007211229176.

b) Konti Inyuzwaho Amafaranga y’u Rwanda (RWF) (EQUITY BANK, Rwanda)-4007211229174.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • xxxxxxxxxxx5 years ago
    Shyiraho na number twakoherezaho abakoresha Mobile Money; Murakoze
  • uuuuuuu5 years ago
    UMUHOZA Laetitia Mama w’umwana- Tel- +250784253810





Inyarwanda BACKGROUND