RFL
Kigali

Riderman avuga iki ku kuba Danny Nanone, Fireman na Ama G bamamajwe ntibitabire igitaramo cye?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/12/2017 12:20
0


Mu makuru ajyanye n’imyidagaduro mu Rwanda ubu inkuru ihari kandi benshi yabashyuhije imitwe ni ukuntu Riderman yakoze igitaramo cy’amateka, akongera kuzuza Petit Stade nk'uko yabigenje mu bitaramo birindwi byabanje, icyakora nta byera ngo de, abahanzi bari batumiwe mu gitaramo cya Riderman hari abatitabiriye.



Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2017 cyari kitabiriwe bikomeye n’abafana benshi dore ko Petit Stade yari yakubise yuzuye, abahanzi bari batumiwe ku kigera cya 80% bari bitabiriye, icyakora bamwe mu batumiwe biganjemo abaraperi bongera kugaragaza ingeso idakunzwe na benshi aho ku munota wa nyuma batigeze bitabira iki gitaramo.

Abahanzi batitabiriye iki gitaramo nyamara baramamajwe ko bazakitabira ni Danny Nanone, Fireman ndetse na Ama G The Black. Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye na Riderman mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2017 nyuma y’amasaha make akoze iki gitaramo cyari cyahuruje imbaga, abajijwe impamvu aba baraperi batigeze bitabira igitaramo cye nyamara bari bumvikanye abamamaza, Riderman yavuze ko nta n'umwe bigeze bavugana ngo amubwire impamvu ataje, gusa ngo agiye gushaka uko yavugana nabo.

RidermanRiderman mu gitaramo

Riderman yagize ati”Urumva bose nta n'umwe wambwiye impamvu, ubu nibwo nkibyuka sindabavugisha ariko ngiye gushaka uko nabavugisha wenda ndamenya impamvu batitabiriye.” Nyuma yuko Riderman atubwiye ko agiye gushaka uko yavugana naba bahanzi akamenya impamvu batitabiriye igitaramo cye, Inyarwanda.com yagerageje kuvugana nabo icyakora uwabashije kwitaba telefone ye igendanwa ni Danny Nanone.

Uyu muraperi yabwiye Inyarwanda.com ko yahuye n’ikibazo cy’uburwayi kandi butunguranye ati “Nararwaye bintunguye ejo niriwe kwa muganga ntabwo nari meze neza icyakora ndisegura ku bafana banjye ndetse n'aba Riderman batambonye muri iki gitaramo.” Usibye Danny Nanone undi twagerageje kuvugana nawe ni Ama G The Black we utari ufite telefone ye dore kuko twitabwe n'undi muntu utariwe. Fireman we telefone ye ntabwo yacagamo ubwo twandikaga iki nkuru. 

Undi muhanzi abantu batabonye ku rubyiniro kandi byari biteganyijwe ko agomba kuririmba ni Mico The Best, icyakora we yari yitabiriye igitaramo ku bw'umwaku amasaha afata abateguye igitaramo atagiye ku rubyiniro ntibyakunda ko aririmba muri iki gitaramo nubwo yari ahari.

RidermanAbafana bari bitabiriye ari benshi

Igitaramo cya Riderman cyashimishije abantu kitabirwa ku rwego rwo hejuru mu gihe hari abari bafite impungenge ko wenda byamugendekera nkuko byari biherutse kugendekera Bruce Melody na Knowless mu gitaramo baherutse gukorera muri Kigali Convention Center bakisanga baririmbiye abantu mbarwa. 

MU MASHUSHO DORE UKO IGITARAMO CYA RIDERMAN CYARI KIFASHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND