RFL
Kigali

Riderman ageze kure umushinga wa album ye y'umwihariko 'DRAME'

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:13/09/2014 18:31
3


Nyuma y’impanuka ikomeye yahuye nayo ndetse inkurikizi zayo zikamushegesha, umuraperi Riderman kuri ubu yamaze gusiga inyuma ayo mateka, asubukura umushinga we wo gutegura album ye ya 6 inafite umwihariko wo kuba nyinshi mu ndirimbo ziyigize zanditswe mu ndimi z’amahanga.



Nyuma y’indirimbo nka ‘Piquant’ na  ‘Murondo’ yaherukaga gushyira hanze, ubu Riderman akaba yamaze gushyira hanze izindi ndirimbo ebyiri nshya harimo niyo yitiriye iyi album ye ya Gatandatu ariyo ‘Drame’ iri mu rurimi rw’igifaransa hamwe na ‘Proudly african’ iri mu cyongereza.

ssm

Riderman mu mpera z'umwaka wa 2013 ubwo yamurikaga album ye iheruka 'IGIKONA'

Ikindi gishya ni uko ubu uyu muraperi yanamaze gutangiza uburyo bwo gusohora indirimbo ze ziherekejwe n’amagambo yazo(Lyrics), ahereye kuri izi ndirimbo eshatu zo mu ndimi z’amahanga yashyize hanze kuri iyi album ye.

Reba amagambo agize indirimbo Piquant

Reba amagambo agize indirimbo 'Proudly african'

Reba amashusho y'indirimbo 'Drame'

Mu kiganiro na Riderman, aganira n’Inyarwanda.com yadutangarije ko kuri iyi album ye nshya hakubiyemo ubutumwa bunyuranye ariko ahanini bwagutse kuko butareba abanyarwanda gusa ahubwo akaba ashaka kugeza ubutumwa bwe no ku banyafurika bose muri rusange kandi akaba yizeye ko azabigeraho.

Riderman ati “ kuri iyi album ahanini hariho ubutumwa bushishikariza abanyafurika gukunda umugabne wabo no guharanira iterambere ry’ibihugu byabo. Birinda intambara, ibiyobyabwenge n’ibindi byose byabadindiza aho kubateza imbere.”

Uretse Murondo, Piquant, Drame na Proudly African, iyi album izagaragara izindi ndirimbo nk'iyitwa Magicien, Ne me decourage pas, Toujours debout n'izindi.

ams

Riderman ageze kure ategura album ye ya Gatandatu, bituma akomeza kuza imbere mu bahanzi nyarwanda bafite ama-Album menshi

Riderman avuga ko ateganya kumurika iyi album ye nshya muri uyu mwaka, n’ubwo ataremeza umunsi nyizina azakoreraho iki gikorwa. Iyi album ije mu gihe hatarashira umwaka amuritse album yise ‘IGIKONA’ yari iya gatanu yamuritse mu kwezi ku Kuboza 2013, nayo yaje ikurikira album nka RUTENDERI -2008, IMPINDURAMATWARA -2010, IGICANIRO yamuritse mu 2011 tutibagiwe KWIBAMBURA yamuritse mu ntangiriro za 2013.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • agape9 years ago
    courage
  • TFg aka lil9 years ago
    URI UMUSAZA KAND UZAHORA URI UMUSAZA,birangize,tugushyigikire.
  • MUNYANEZA J CLOUDE9 years ago
    IBISUMIZI J





Inyarwanda BACKGROUND