Riderman uvuga ko ari umwami w'injyana ya Hiphop mu Rwanda ndetse bikemezwa na bamwe mu bakunzi b'umuziki nyarwanda by'umwihariko abakunzi ba Hiphop, kuri ubu yasangije abakunzi be indirimbo ye yitwa 'Intare n'inkende'.
'Intare n'inkende' ni indirimbo Riderman yashyize hanze mu mwaka wa 2016, gusa muri uyu mwaka wa 2018 yongeye kuyisangiza abakunzi be bamukurikira kuri Youtube no ku mbuga nkoranyambaga akoresha. Muri iyi ndirimbo, Riderman aririmbamo ko intare n'iyo yapfa bidashoboka ko yayoborwa n'inkende ndetse ko kwishyira hamwe kw'imbeba bitazigira injangwe.
UMVA HANO 'INTARE N'INKENDE' YA RIDERMAN
Muri iyi ndirimbo, Riderman aririmbamo aya magambo: "Intare n'iyo yapfa inkende ntabwo zayiyobora, ...kwishyira hamwe kw'imbeba ntibizigira injangwe, impinja zishyize hamwe ntizivamo abakambwe." Wumvise iyi ndirimbo ya Riderman ushobora kwibwira ko yaba ari kwibasira abaraperi bagenzi be, gusa siko biri nk'uko nyiri ubwite yabitangarije Inyarwanda.com. Riderman yagize ati: "Ni umugani, umugani nta muntu ubwira".
UMVA HANO 'INTARE N'INKENDE' YA RIDERMAN
TANGA IGITECYEREZO