RFL
Kigali

Rick Ross yahakanye ibyo gusabiriza inzoga no gufungisha imihanda muri Kenya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/04/2018 15:07
2


Umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Rick Ross yiyamye abafana bakomeje kumushinja kwishyira hejuru biturutse kubyavuzwe ko yasabye inzoga z’umurengera akanasaba ko imihanda izafungwa ubwo azaba aririmbira mu gihugu cya Kenya.



Yibasiwe n’abafana bamushinja kwaka ibirenze ubushobozi bw’abateguye igitaramo agiye gukorera muri Kenya. Ku ruhande rwa Rick Ross we avuga ko amakuru yatangajwe atari yo ahubwo ko nawe yatunguwe no kubisanga ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye.

Kuya18 Mata 2018 nibwo umuraperi Rick Ross yasubije umufana wari umubwiye ko atari Perezida w’igihugu kuburyo yasaba ko imihanda ifungwa ubwo azaba akorera igitaramo muri Kenya. Rick Ross yabwiye uyu mufana ko yafashe ibintu uko bitari amubwira ko amasezerano yagiranye n’abamutumiye asobanutse ko nabyo gufungisha imihanda no kwaka inzoga yabasabye.

rick ross

Rick Ross witegura gutaramira muri Kenya/ifoto:instagram

Rick Ross arisobanura ku bihuha nawe atazi aho byaturutse byatangiye kuvugwa ku wa kabiri w’iki cyumweru. Umuhanzi witwa Martin Aaston niwe wanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Rick Ross arikwaka umurengera w’ibikoresho kugira ngo yemere kuzataramira Abanya-Kenya. Ni ibintu byakuruye umwuka mubi mu bafana ndetse n’abandi batutse Rick Ross bamubwira ko yikujije.

Tuko.co.ke yandikirwa muri Kenya ndetse na Africanews byanditse ko mu byo Rick Ross bivugwa ko yasabye harimo amacupa ibihumbi bitatu magana atanu (3500) by’inzoga ya Luc Belaire asanzwe yamamaza; igihumbi na magana atanu (1500) by’udutambaro [Esume] two kwihanagara ibyuya no gukoresha muri Douche ndetse n’amacupa magana abiri (200) y’amazi, imitobe, Pome n’ibindi byinshi biryohera [lemon flavoured sparkling water].

ross

Ross n'inshuti ikomeye ya Jay z/ifoto:instagram

Hejuru y’ibyo ngo yanasabye gutemberezwa inshuro mirongo itatu (30) mu ndege harimo imyanya 10 y’icyubahiro.Indege[Helicopter] izamufasha gutembera ubwo azaba akora ikiganiro n’itangazamakuru kugeza aho azakorera igitaramo ngo nka “Boss”. Yari yanasabye ko yahabwa Hotel y’inyenyeri eshanu akaba ariyo  azararamo ndetse n’isaha yo kumubyutsa n’umuntu uzamuba hafi mu gihe cyose azamara muri iyo Hotel.

Ngo abajyanama b’uyu muhanzi nabo bamwita “Boss” bari basabye ko umuhanzi wabo ubwo azaba akora igitaramo imihanda yegereye aho azakorera igitaramo yazafungwa. Uru rutonde rwose rw’ibyo asaba rwageze ku bafana batangira kumwataka binyuze ku mbuga nkoranyambaga bamubaza impamvu yasabye ibyo byose kugira ngo azabone uko aririmba atekanye.

Umwe mu bafana witwa DJ Pscratch yanditse kuri Twitter ashinja ubusambo Rick Ross anamusaba kugira icyo avuga kuri aya makuru. Yamwibukije ko atari Prezida wa Kenya kuburyo yasaba ko imihanga ifungwa ngo n’uko azakora igitaramo amubwira ko hari n’abandi bahanzi bakomeye bahakoreye igitaramo batasabye ko imihanda ifungwa.

Dj Pscratch yagize ati:"Wowe Rick Ross umenye ko utari Prezida w’igihugu kuburyo wakaka ibyo bintu byose by’umurengera.Umenye ko ubaye ho kubera twe abafana bawe utitwaye neza uwitwa Khaligraph (ni umuhanzi nawe) yaza gusebya ku rubyiniro.” Ubu butumwa bwahise bugera kuri Rick Ross wavukiye muri Leta ya Mississipi maze asubiza uyu musore ko yifashe nk’umuntu utagize icyo azi, ati:"Uravuga nk’umuswa (yakoresheje ijambo hano tutavuga) Ni inde wakubwiye ayo makuru y’ibihuha?.”Ni ubutumwa Rick yanyujije kuri konti ye ya Instagram.

jay z

Rick yahakanye ibyo gusaba ko  imihanda yafungwa muri Kenya

Abategura iki gitaramo NRG basohoye itangazo bamaganya iby’aya makuru y’uko Rick Ross yatse iby’umurengera kugira ngo azaririmbe muri Kenya bavuga ko amasezerano bagiranye na Rick naho ahuriye n’ibyatangajwe.

Ibi bije nyuma y’uko mu myaka ishize muri Kenya havutse inkundura ya benshi mu bafana bavugaga ko batishimira uburyo abahanzi b’abanyamahanga bafatwa iyo bageze muri Kenya. Mu Ukuboza 2016 amafaranga yahawe Chris Brown kugira ngo aririmbe iminota mirongo icyenda (90) muri Kenya yataje impagarara dore ko yahawe miliyoni mirongo icyenda z’amashilingi.

William Leonard Roberts II, wamamaye nka Rick Ross, agomba kuririmba  muri Kenya mu mujyi wa Nairobi kuya 28 Mata, 2018. Mariah Carey, Beyonce, Rihanna, Kanye West ni bamwe mu bahanzi bazwi ho kwaka iby’umurengera ababa bashaka kubatumira mu bitaramo.

William Leonard Roberts II yavutse muri Mutarama tariki ya 28 mu mwaka w’1976, yamenyekanye ku kabyiniro ku rubyiniro nka Rick Riss, ni umuraperi w’Umunyamerika akaba n’umushoramari ukomeye. Muri 2009 yashinze itunganyamuzika ‘Maybach Music Group’ ari nayo yakoreye Album zitandukanye nka Deeper Than Rap (2009), Teflon Don (2010), God Forgives, I Don't (2012), MastermindHood Billionaire (2014), Black Market (2015), ndetse na Rather You Than Me (2017).

Ross niwe muhanzi wa mbere wagiranye amasezerano na kompanyi y’ubucuruzi ya P.Diddy izwi Ciroc Entertainment. Muri 2012, MTV yagize Ross umushyushyarugamba ukomeye mu ruhando rwa muziki ‘Hottest MC in the Game’.

rick

Rick Ross ubwo yaririmbaga Mastermind mu mujyi wa  Toronto muri Gicurasi Kanama 2014






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    yibagiwe no kwaka ikamyo yuzuye urumogi mumunyibukrize
  • Isi ya boy3 years ago
    Amkr kbs yimbuga





Inyarwanda BACKGROUND