RFL
Kigali

Amerika:Richard Ngendahayo, K8 Kavuyo, Ice Prince na Magaly Pearl ni bamwe mu bo Pastor P ari gukorera indirimbo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/04/2018 15:08
0


Mu minsi ishize ni bwo Pastor P yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo w’umuhanga ndetse akaba icyamamare mu gutunganya indirimbo mu Rwanda, bivugwa ko ateganya kugaruka mu Rwanda muri Kamena, kuri ubu akaba ari gukora imishinga myinshi y’indirimbo z'abahanzi nyarwanda baba muri Amerika.



Inyarwanda.com yagerageje kuvugana na Pastor P, gusa ntitwabasha kumufatisha, icyakora ukuri guhari kuva mu bantu ba hafi be ni uko uyu mugabo umaze iminsi muri Amerika hari imishinga inyuranye ari gukoraho kandi byizewe ko izajya hanze mu minsi ya vuba. Imwe muri iyi mishinga ni indirimbo z’abahanzi nyarwanda b’ibyamamare hano mu Rwanda ari gukorera harimo Richard Nick Ngendahayo, K8 Kavuyo ndetse na Magaly Pearl.

pastor pPastor P ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Pastor P ari gukorera Magaly Pearl indirimbo azahuriramo n’umunya Nigeria Ice Prince cyane ko amakuru agera ku Inyarwanda ari uko iyi ndirimbo iri gukorwa nayo ishobora kujya hanze mu minsi ya vuba. Usibye aba ariko Pastor P hari amakorali ndetse n'abandi bahanzi b'abanya Afurika baba muri Amerika ari gukorera kandi imishinga itari mike.

Umwe mu nshuti za hafi za Pastor P watangarije Inyarwanda.com aya makuru yatubwiye ko uyu mugabo yagaragaje impano ikomeye mu gutunganya indirimbo ibyatumye benshi mu bahanzi bakomoka mu Rwanda no mu bindi bihugu binyuranye bishimira bikomeye imikorere ye. Nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga Pastor P azagera mu Rwanda muri Kamena 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND