RFL
Kigali

Rev. Pasiteri Kayumba Fraterne yinjiye mu muziki mu njyana ya Afrobeat na hip hop. Ese azakirwa gute?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/09/2014 19:55
5


Rev. pasiteri Kayumba Fraterne usanzwe ukuriye itorero riherereye mu mujyi wa Kigali rya ‘Jehovan Tsdikenu ministries’ bisobanuye ‘Uwiteka gukiranuka kwacu’, yamaze kwinjira mu muziki aho avuga ko yifuza kugera ku rwego rukomeye mu ivugabutumwa rinyuze mu bahanzi bwe, by’umwihariko akaba ashaka kwigarurira urubyiruko.



Uyu Rev. Pasiteri Kayumba Fraterne w’imyaka 33 y’amavuko avuga ko yifuza gutera ikirenge mu cya Pasiteri Wilson Bugembe wamenyekanye cyane nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Uganda ndetse Imana ikaba yaramweretse ko bishoboka kuba nawe yabigeraho akabasha kwamamaza ubwiza bwayo abinyujije mu muziiki n’injyana bigezweho bikunzwe n’urubyiruko nka Afrobeat na hip hop ari nazo njyana yahisemo.

gagfstd

Rev. Pasiteri Kayumba Fraterne umuhanzi mushya mu njyana ya Afrobeat na Rap

Nk’uko yabitangarije inyarwanda.com, Rev. Pasiteri Kayumba Fraterne yatangiye umuziki mu 2005, icyo gihe aririmbana n’abandi muri Korali ariko nyuma ntiyabikomeza ahubwo yibanda cyane mu kwiga ivugabutumwa.

N’ubwo benshi mu banyamadini bagiye bakunda kugaragaza kutavuga rumwe n’abahanzi bitwa ko baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko bakazikora mu muziki n’injyana zigezweho, uyu we avuga ko nta tandukaniro, nta muziki w’isi cyangwa ijuru ubaho ko ahubwo igikwiye kwitabwaho ari ubutumwa.

Uyu mupasiteri avuga ko yakuze akunda cyane injyana zirimo Rap, ndetse ubwo ngo Imana yongeraga kumuhamagarira kuririmba mu mwaka ushize inganzo ye ngo ikaba yarazaga ari Rap na Afrobeat ndetse Imana ikamwereka mugenzi we pasiteri Wilson Bugembe.

Rev. Pasiteri Kayumba Fraterne ati “ Umwaka ushize nibwo natangiye kumva indirimbo z’Imana ziza muri njye ariko simbihe akanya, gusa byakomeje kunganza cyane, naryama nkarota ndirimba, nabyuka nkabyuka nandika. Uyu mwaka noneho nibwo byaje mbura amahoro bikaza ari Rap/Afrobeat, aha nibwo nashatse producer. Nanarebye umuhanzi witwa Bugembe, Imana ikanyereka turi kumwe, ikanyeraka uburyo aririmbana naba Chameleone yabatumiye kandi aririmbira Imana bikanamufasha gushyira mu bikorwa umuhamagaro we.”

sjhd

Rev.Pasiteri Kayumba ngo arashaka gukora ibihangano bishobora gucurangwa aho ari ho hose, niyo haba mu tubyiniro, icyo ashaka ni uko ubutumwa bwe bugera kure hashoboka bugafasha benshi

Rev. Kayumba Fraterne avuga ko azi neza ko iki cyemezo yafashe bamwe bashobora kukivuga nabi, agacibwa intege, bitwaje ingigo zitandukanye gusa we ngo azi neza icyo ashaka kandi Imana iri mu ruhande rwe ku buryo yizeye ko ibihangano bye bizakundwa bikanafasha benshi.

Ati “ Uko bazabifata kose ntacyo bimbwiye, iyo dutanga ubutumwa abantu bose ntibemera, gusa gukorera Imana biri open, umuziki nta vangura ririmo gusa imyitwarire yawe hamwe n’imbuto uzerera abagukurikirana nibyo bikwiye guhabwa agaciro. Impano z’Imana zose zirakora kandi zikora igihe zishakiye. ”

Uyu mu Rev. wanamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere ya kozwe na Trackslayer ari nawe urimo umutunganyiriza album ye ya mbere, yongeyeho ati “ Nayikoze ntareba uko abantu bazatekerereza, ubutumwa nshaka gutanga mbere na mbere ni icyubahiro cy’Imana. Icya kabiri ndumva iyo mpano yanjye izabasha gukangura urubyiruko cyane cyane abaririmba gospel ko bashobora gutera imbere mu ndirimbo z’Imana bagakundwa ndetse bikababeshaho. Niba pasiteri Bugembe abikora kuki twe hano mu Rwanda tutabishobora?”

Akomeza agira ati “ Ndumva nshaka kugirango ubutumwa nzatanga buzahumurize abantu bacitse ntege, indirimbo zibahindure zibereke ko hari aho Imana ishobora kubavana ikabageza kuko Imana ihindura amateka kandi ntirobanura k’ubutoni irabakunda, ikindi bazumve injyana hamwe n’ijambo ry’Imana rije, ni ugusenga kwa kabiri bizamfasha bifashe n’abandi.”

Kanda hano wumve indirimbo ya mbere ya Rev Kayumba iri mu njyana ya Dancehall yise Ntimugire ubwoba

Mu butumwa yageneye urubyiruko ari nabo avuga ko bamuraje ishinga,  yagize ati “ Abasore Urubyiruko rukiri ruto  bajye bakorera Imana bitanze batareba inyungu, kuko abantu babatezeho byinshi mu gihe kiri imbere.”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • h9 years ago
    dutegereje izo ngoma musaza, ahubwo wakatubwiye uduha link ngo twiyumvire
  • 9 years ago
    ndabona.yarahisimo.byiza.pe
  • Mazembe9 years ago
    ubwo arashaka kujya muri Guma Guma namwumvise!!!
  • KEZA ANATOLIE9 years ago
    ni hatari,paster ku ma peace,........
  • gakunde9 years ago
    egoko!nuko turumirwa!





Inyarwanda BACKGROUND