RFL
Kigali

Restaurent Fantastic yifashishije ikiruhuko cy’umunsi w’abakozi ibategurira umunsi udasanzwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/04/2016 12:28
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2016 nibwo ari umunsi w’abakozi, umunsi leta itangaho ikiruhuko kuba uyu munsi wahuye na week end byatumye ku wa mbere biba ikiruhuko ku bakozi. Ibi byabaye impamvu ikomeye kuri Fantastic yahise ibategurira umunsi udasanzwe kubazaba bayigana kuri iki cyumweru.



Kuri uyu munsi udasanzwe Restaurent Fantastic yateguriye abakiriya bayo ndetse n’abandi bazaba bayigana umuziki uzacurangwa kuburyo bw’umwimerere n’abacuranzi kabuhariwe mugucuranga injyana zinyuranye kugeza bucyeye dore ko ku wa mbere bizaba ari ikiruhuko.

Ubuyobozi bw’iyi Restaurent buratangaza ko bwateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha abantu kubona aho basohokera ku munsi w’inyongera wa week end ndetse banifatanya n’abakozi baba bahawe akaruhuko bakabona aho bishimira hamwe n’inshuti n’abavandimwe nyuma y’igihe baboshywe n’imirimo yabo.

Usibye iki gitaramo kidasanzwe ubuyobozi bwa Fantastic Restaurant buratangaza ko ibitaramo bizajya bitangira guhera ku isaha ya saa mbiri z’ijoro(20h00) kugeza mu masaha akuze y’ijoro kuva ku wa kane mu minsi isanzwe.

Uretse ibi bitaramo, gahunda yo kwerekana imipira yo ku isi yose irakomeje muri Fantastic Restaurant hibandwa cyane kuri shampiyona zikunzwe cyane nka Shampiyona y’Ubwongereza (Barclay’s Premier League), Bundesilga yo mu Budage, La Liga yo muri Espanye, League 1 yo mu Bufaransa ndetse na  Serie A yo mu gihugu cy’ Ubutaliyani.

Amafunguro

Muri Restaurent Fantastic uhasanga amoko atandukanye y'ibiribwa

Fantastic Restaurant ni resitora iherereye mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) imbere ya sitasiyo Kobil . Uretse servisi nziza iyi resitora isanzwe itanga , hari umwihariko n’ udushya ifite utasangana ayandi maresitora, ibi bikaba ari nabyo bituma igaragaza itandukaniro mu yandi aherereye muri Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND