RFL
Kigali

AMAFOTO:Reba ubwiza bwa Kigali mu masaha y’ijoro -IGICE CYA 1

Yanditswe na: Niyonzima Moses
Taliki:26/04/2016 16:08
37


Kigali ikomeje kuza mu mijyi iri ku isonga mu muvuduko w’iterambere ku rwego mpuzamahanga mu gihe gito. Ntibisanzwe ko abakora umwuga wo gufotora bakoresha impano yabo mu kwereka isi urwego uyu mugi ndetse n’u Rwanda muri rusange rugezeho



Ubusanzwe abenshi bagenda umujyi wa Kigali bawuzi ku manywa gusa. Inyarwanda Ltd yiyemeje kuzajya yerekana ibyiza bitatse u Rwanda ibinyujije mumashusho binyuze mu mushinga wayo munini wa Afrifame Pictures .Abafotozi (artistes photographe) ba Afrifame Pictures, Jean Luc Habimana na Moses Niyonzima,bahisemo kubereka ubwiza bwa Kigali nijoro dore ko ijya kurisha ihera kurugo.

Aba ba gafotozi bavuga ko umwihariko w’aya mafoto ari uko bayafatiye ku butaka (ground level) bitandukanye n’andi mafoto ajya agaragara afatiwe mu ndege cyangwa mu nzu ndende; ibi bikaba bifite igisobanuro cy’uko ubusanzwe abantu benshi barebera umujyi ku butaka; bityo bakaba barashatse kubereka ibyo amaso yabo ashobora kwibonera (photorealism).Iki ni igice cyambere tukaba tuzakomeza kubagezaho n'ibindi bice ndetse usibye kwerekana Kigali gusa tukaba tuzabereka n'ibindi bice by'u Rwanda.

Reba amafoto ya Kigali nijoro:

kigali night

kigali night

Rond-point ihuza inyubako za Grand Pension Plazza, Centenary House na La Bonne Adresse mu mujyi rwagati. Iyi mirongo mubona yaka mu muhanda, ni amatara y'imodoka zinyuranamo zihuta mu masaha y'umugoroba aho benshi baba bavuye ku kazi.

kigali night

Utitegereje neza, ushobora gutekereza ko uyu muturirwa wa KCT (Keyisiti) ukirigita ibicu. Uku niko amaso y'umuntu ayibona ahagaze ku butaka.

kigali night

Iyi nyubako y'ibumoso ni inyubako nshya iri kubakwa ruguru ya La Bonne Adresse munsi ya Minisiteri y'imari (MINECOFIN) yitwa Zink Hotel , iri iburyo ni Grand Pension Plazza naho isa n'irimo hagati ahagana inyuma, ikaba inyubako ya ECOBANK yahoze yitwa BCDI

kigali night

Uyu muhanda uturuka kuri City Plazza ukanyura kuri Centenary House ujya kuri rond-point twavuze ruguru. Inzu mubona ahagana inyuma ni Zink Hotel

kigali night

Mu maso ya muntu, rebera kure inyubako ndende muri Kigali ya Kigali City Tower mu masaha y'ijoro

kigali night

kigali night

Uhagaze Kimicanga, ni uku ureba umujyi wa Kigali ucishije ijisho ahahoze hitwa mu Kiyovu cy'abakene

kigali night

Aha ni Kimicanga, aho twari duhagaze dufotora ifoto yo hejuru. Hakurya murabona agace ka Kacyiru

kigali night

Inyubako ya RSSB iherereye kuri Payage, ni uku igaragara nijoro uyirebeye munsi yayo

kigali night

Izi nyubako ziherereye Payage, nizo zigaragarira hasi mu ifoto yo hejuru

 kigali night

Uyu muhanda ni umuhanda mushya umanuka ahahoze hitwa mu Kiyovu cy'abakene ugahura n'ujya Nyabugogo aho ihurira kuri One Love. Hakurya ni Kacyiru.

kigali night

Kigali nijoro. Iyi foto yafotorewe ku Gisozi

kigali night

Uri kure yitegeye Kigali, ni uku inyenyeri z'amatara atatse imiturirwa zimumurika mu maso

kigali night

Aka gahanda k'ibitaka ni nyabagendwa, kakaba gaca inyuma ya Kaminuza ya ULK, hakurya urahabona amatara y'umujyi

kigali night

Mu mujyi utajya usinzira: Nyamirambo. Hano ni mu gace kazwi nko kuri 40 aho amatara atajya azima

kigali night

Uhagaze i Nyamirambo ahitwa kuri Tapis, uku niko Kigali iba isa mu maso yawe

kigali night

Ikaze i Remera. Aha ni kuri Rond-point yo kwa Rando. Iyi nyubako mubona ihinguka ibumoso ni inyubako yahoze ikoreramo Ndoli Supermaket   (ubu bari kuyivugurura); naho ushishoje neza iburyo, urahabona Hotel Chez Lando ihinguka mu biti

kigali night

Ikaze mu Rwanda. Iri ni irembo rifungurira abanyamahanga inzira yinjira mu Rwanda; ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe. uharebeye i Remera ku Giporoso

kigali night

Aha ni kuri Gare ya Remera mu masaha akuze y'ijoro aho imodoka zitwara abantu ziba zitakiri mu kazi. Hakurya murahabona amatara yo mu mujyi rwagati

kigali night

Uyu ni umuhanda w'amabuye umanuka kuri Gare ya Remera ugana mu Giporoso

kigali night

kigali night

kigali night

Uhagaze Kicukiro, ni uku Kigali uyibona mu maso yawe

kigali night

Ibumoso ni Kicukiro, iburyo ni i Gikondo ureba uhagaze ku ishuri rya KIST

kigali night

Ku musozi wa Rebero urasa n'ukora ku ijuru

kigali night

Jean Luc Habimana (ibumoso) na Moses Niyonzima (iburyo) abafotozi  bakiri bato ba Afrifame Pictures bakoze aka kazi katoroshye

Uyu mushinga Afrifame Pictures yatangije ukubiyemo ibikorwa byo kwereka abantu aho bari hose ibice binyuranye by'igihugu, mukaba muzakomeza kubona amafoto nk'aya abagaragariza uko ahantu hanyuranye hameze mu Rwanda.Sibyo gusa kuko hari ahantu h'amateka muzagenda mumenya y'ahantu hatandukanye mu Rwanda.

Niba hari ibitecyerezo ushaka gutanga kuri uyu mushinga watwandikira kuri booking@afrifamepictures.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Apo7 years ago
    nice work guys. proud of u.
  • munyana7 years ago
    wow what a beautiful city♥♥ good work afrifame pictures
  • murangwa titi7 years ago
    Genda Rwanda uri nziza pe!
  • 7 years ago
    Mwabuze ibyo mwandika, inzara nubukene bimaze abantu ngo kigali
  • Birori Patrick7 years ago
    Kbs urwanda rwacu ni rwiza rurakeye
  • shenge7 years ago
    ibyose bimaziki igihe inyara yishe abaturage.
  • prince7 years ago
    ewana turatunze kbx mwakoz akazi katoroshy byo abasa nic job @#kigali-Rwanda
  • 7 years ago
    gute job basore
  • sam piano7 years ago
    mumfashe dushime Imana cyane ku bwiza bw'igihugu n'iterambere tujyezeho
  • Jean Marie7 years ago
    Inyarwanda.com ubu murayoboye mukugira inkuru zinyanye n'amafoto meza cyane. Mukomereze aho mutwereke n'ibindi bice by'igihugu. Mushimire iyo kipe y'abasore bakiri bato ariko batari bato mu buhanga. Imana ikomeze yagure amarembo u Rwanda rugendwe kurushaho.
  • Jean Marie7 years ago
    Inyarwanda.com ubu murayoboye mukugira inkuru zinyanye n'amafoto meza cyane. Mukomereze aho mutwereke n'ibindi bice by'igihugu. Mushimire iyo kipe y'abasore bakiri bato ariko batari bato mu buhanga. Imana ikomeze yagure amarembo u Rwanda rugendwe kurushaho.
  • King7 years ago
    Kabisa you did great job guys!!!!!! God bless you!! Keep it up
  • G 7 years ago
    Ntamugi uba mubi ninjoro
  • akarabo7 years ago
    Thank s guys great job
  • Ndinde7 years ago
    Birori aho gushimira aba bana bakoze akazi keza batwereka ubwiza bw'umugi wacu ati inzara nubukene birabamaze, non ese wibwirako abantu bose bazakirira rimwe tukiri ku isi? Humura niba ugikennye uzagerwaho ariko unanimité Kim uriho kandi mumugi ubsa neza.
  • sebu gas7 years ago
    muzanahafotore umuriro wabuze
  • Nuwagaba george7 years ago
    City iraceye kabisa tu nifuuza ku zayigyeramo!!
  • mega7 years ago
    oya basore, mujye mukoresha naturel pictures ntimugakoreshe photo smart! kuko iriya soft ifoto yose ushyizemo ihita ihinduka smart nyine; urugero fotora Biryogo , bannyahe, cg de bandi .... nurangiza uyishyire muri magic photo smart urebe ko hatarahita hahinduka nka Texas !!!!
  • kazungu 7 years ago
    aba bagafotozi imana ibahe umugisha kuko muteye iteka igihugu cuanyu mukomeze mutsinde
  • bfx7 years ago
    Sha akakantu nikeza Ariko mwasimbutse kacyiru na nyarutarama kandi ariho heza





Inyarwanda BACKGROUND