Douglas Jack Agu, uzwi nka “Runtown” muri Nzeri 2017 nibwo yataramiye mu Rwanda, igitaramo yahuriyemo ban a Sheebah Karungi umugandekazi w’icyamamare muri muzika, nyuma y’igitaramo bahuriyemo aba bahanzi bahise bafatira i Kigali amashusho y’ibndirimbo bakoranye, indirimbo bise ‘weekend’.
Igitaramo cya Sheebah na Runtown cyabaye ku munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 23 Nzeri 2017, bukeye bwaho aba bahanzi nibwo bahise babyukira mu gikorwa cyo gufata amashusho y’ indirimbo yabo.Ifatwa ryayo mashusho ryabereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Hotel yitwa Umubano hejuru ku bwogero bwaho, hakunze kugorerwa n’ izindi ndirimbo z’abahanzi Nyarwanda.
Ubwo Sheebah Karungi na RunTown bafataga amashusho y'iyi ndirimbo
Aya mashusho y’indirimbo Weekend ya Sheebah na Runtown yakozwe na Producer w’ umugande Sacha Vybz usanzwe akorera Sheebah afatanyije na Teekay wo muri Nigeria usanzwe akorera abahanzi bakunzwe muri Afurika dore ko ari nawe uheruka gukora indirimbo ya Sheebah yitwa John Rambo.
TANGA IGITECYEREZO