RFL
Kigali

Dream Boys icyegukana igikombe cya PGGSS7 yashimiye abafana bayo inashimira Knowless na Clement–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/06/2017 16:07
0


Tariki 24 Kamena 2017 hari ku wa Gatandatu, ni itariki itazibagirana mu mateka ya Dream Boys. Uyu ni umunsi begukanyeho igikombe cya PGGSS7. Nyuma yo kwegukana iki gikombe twegereye iri tsinda tugirana ikiganiro kigufi mbere yuko bajya kuruhuka.



Aba bahanzi mu kiganiro twagiranye bashimiye abafana babo, bashimira ababafashije bashimira bikomeye noneho umuhanzi Knowless Butera ndetse na Clement Ishimwe bababaye hafi umunsi ku wundi, aha aba basore bagize Dream boys batangaje ko ukuntu Knowless yababaye hafi rimwe na rimwe biruta uko umuvandimwe yakubanira ari nayo mpamvu bamwise umuvandimwe.

Umunyamakuru yahise abaza Knowless nawe wari aho impamvu yahisemo Dream Boys nyamara mu minsi micye yari ishize yari inshuti y’akadasohoka na Christopher. Knowless nawe yahamije ko Christopher yari umuvandimwe ariko magingo aya Dream Boys akaba aribo muryango we bityo ariyo mpamvu yabahisemo.

REBA HANO IKIGANIRO NA DREAM BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND