RFL
Kigali

Real Madrid ishobora kurekura miliyoni zisaga ijana z’ama-Euro kuri Kylian Mbappe

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:25/04/2017 19:50
0


Perezida w’ikipe ya Real Madrid, Florentino Pérez ngo yaba yiteguye kurekura akayabo k’amafaranga mu mpeshyi iri imbere kugira ngo abashe kwegukana rutahizamu w’imyaka 18 Kylian Mbappe uri kubica bigacika muri AS Monaco.



Ku myaka ye micye, uyu mukinnyi uhanzwe amaso n’u Burayi bwose kubera ubuhanga agaragaza, ashobora kugurwa akayabo gasaga miliyoni 100 z’ama-euro kuko uretse na Florentino Perez umwifuza, ku ruhande rw’umufaransa Zinedine Zidane utoza iyi kipe ngo nawe yashimye bikomeye impano idasanzwe ya Kylian Mbappe ku buryo amwifuza mu ikipe ye.

Résultat de recherche d'images pour "kyliane mbappe"

Kylian Mbappe arimo gukora ibitangaza ku myaka 18

Nk’uko ikinyamakuru L’equipe cyo mu Bufaransa dukesha iyi nkuru cyabyanditse ngo Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez usanzwe uzwiho kugura abakinnyi bagezweho aho bahereye ku isi, kuri ubu arashaka kugura Mbappe kugirango binamuheshe iturufu yo kongera kwegukana uyu mwanya wo kuyobora Real Madrd mu matora ategerejwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2017.

Hejuru y’ibyo kandi ikipe ya Real Madrid yari imaze iminsi itagura umukinnyi ukomeye kubera ibihano yari yarafatiwe na FIFA byo kutagaragara ku isoko ry’igura n’igurisha. Kuri ubu abafana b’iyi kipe ya mbere ku isi ihangwa amaso n’itangazamakuru barifuza kubona umukinnyi ukomeye mu ikipe yabo. Mbappe niwe uza ku isonga mu bakunzwe cyane ndetse abonwamo icyizere gikomeye cyo kuzavamo ikirangirire muri ruhago bityo bikaba ari ishema kuri bo kuba bamwegukana akiyongera ku yandi mazina akomeye yamamariye muri Real Madrid.

Ku mafaranga asaga miliyoni 631 iyi ikipe ya Real Madrid yiteguye gushora ku isoko ryo kugura abakinnyi, ni ibintu bishoboka cyane kuba yavanamo miliyoni ijana ikaganira na AS Monaco ikegukana uyu musore bizwi ko nawe yakuze akunda Real Madrid na Cristiano Ronaldo by’umwihariko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND