RFL
Kigali

Rayon Sports yaramutse neza, Christ Mbondi yatangaje intsinzi ya Rayon n’umubare w’ibitego-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/03/2018 12:27
0


Ku wa 17 Werurwe 2018b saa (14h00’) ku masaha ya Kigali na Pretoria muri Afurika y’Epfo ni bwo Rayon Sports yasesekaye kuri hoteli igomba gucumbikamo kuri uyu wa Gatandatu mbere yo kwisobanura na Mamelodi Sundowns FC mu mukino wo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.



Itsinda ry’abakinnyi 18 bari kumwe n’abatoza cyo kimwe n’abayobozi ni bo bahagarutse i Kigali bagana muri Afurika y’Epfo aho bagiye gushaka intsinzi nyuma y'uko umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0 kuri sitade Amahoro i Remera.

Iyi kipe yahise ikora imyitozo ku isaha ya saa moya (19h00’) isaha bazanakiniraho dore ko amasaha ya Pretoria ari amwe n’aya Kigali. Umukino wo kwishyura ugonba kubera mu mujyi wa Pretoria ku kibuga cya Lucas Masterpieces Moripe Stadium, sitade Mamelodi Sundowns isanzwe yakiriraho imikino. Iyi sitade yakira abantu ibihumbi 28.900 bicaye neza, bivuze ko irutaho sitade Amahoro.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 18 Werurwe 2018 ahagana saa yine ni bwo abakinnyi babyutse bahabwa akanya bakora akagendo gato ko kuzenguruka hafi na Hotel bananura imitsi bavuyeyo bafata ifunguro rya mu gitondo aho bategereje gufungura irya kumanywa ubundi bagategura uyu mukino. Christ Mbondi yatangarije abanyarwanda ko Royon Sports ikomba gukomeza muri iyi mikino.

Uyu mukinnyi akaba rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sport mu kiganiro gito yahaye umunyamakuru wa Inyarwanda.com mu buryo bwa whatsapp Video yatangaje ko bari banganye na Mamelodi igitego kimwe ku kindi bityo iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo igahita isezererwa gutyo.

rayon sportrayon sportrayon sportrayon sportrayon sportrayon sportAbakinnyi ba Rayon Sport babyukiye mu myitozo yo kunanura imitsi batembera hafi na Hotelrayon sportrayon sportrayon sportrayon sportrayon sport

Christ Mbondi ati" 1-1 Ikipe ikavamo tukikomereza"rayon sportrayon sportrayon sportrayon sportrayon sportrayon sportrayon sportAbakinnyi bahise bafata ifunguro rya mu gitondo ubundi bajya kuruhuka ngo babe batekereza ku mukino bari bukine ku mugoroba

AMAFOTO: Uwimana Clarisse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND