RFL
Kigali

Rayon Sports basuye umuryango wa Katauti mbere yo kuva i Bujumbura-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/02/2018 17:35
3


Muri iyi minsi ikipe ya Rayon Sports yariri kubarizwa mu gihugu cy’u Burundi aho yakinnye umukino wa Champions League n’ikipe ya LLB banayitsinda igitego kimwe ku busa cyanatumye iyi kipe ikomeza muri iri rushanwa. Nyuma yo gutsinda umukino wabaye tariki 21 Gashyantare 2018 aba bakinnyi bagombaga gutaha kuri uyu 22 Gashyantare 2018.



Mbere y'uko bataha ariko, abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe ya Rayon Sports babanje kujya gusura umuryango wa nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti utuye mu Burundi, aha bakaba baganirije uyu muryango bibutsa ababyeyi be uburyo umuhungu wabo ari umwe mu mateka akomeye y’iyi kipe ya Rayon Sports bityo akaba akazahora mu ntwali z’iyi kipe.

Ababyeyi ba Katauti wabaye umukinnyi akaba n’umutoza wa Rayon Sports bashimiye bikomeye iyi kipe uburyo yababaye hafi mu minsi ishize kandi banishimira akazi gakomeye bakoreye mu Burundi bemeza ko byahesheje ishema abanyarwanda ndetse na Nyakwigendera Ndikumana Hamad Kataut bikagaragaza ko abo yasize atari ibigwari. Aba bakinnyi bakaba bagiyeyo nyuma y'abayobozi babo bari bagiyeyo mbere gato ko Rayon Sports ikina na LLB ndetse bakanagira ubutumwa bagenera uyu muryango nk'abayobozi b'ikipe buherekejwe n'ibahasha tutamenye ingano y'icyari kirimo.

Iyi kipe nyuma yo gutsinda LLB yo mu Burundi basubiye mu Rwanda aho bagomba guhita basubira mu mwiherero bagategura umukino ukomeye uzabahuza na APR FC ku cyumweru kiri imbere.

rayon sportrayon sportAbakinnyi ba Rayon bafatanye ifoto y'urwibutso n'abo mu muryango wa Katauti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojo6 years ago
    Wawuuuu bakoze neza cyanee .rayon sport ndabemera muzi kubana
  • eric dushime6 years ago
    imana ibahe umugisha izina rya katauti ntirizasibangane mu mateka ya football mu Rwanda no mu Burundi
  • aline6 years ago
    YOOOOO NUKULI MWAKOZE, MWAREMESHEJE UMURYANGOWE MURABANEZEZA IMANA IZABIBAHEMBRE. UBUNDI NANGAGA RAYON ALIKO GUHERANONE NGIYEKUYIKUNDA





Inyarwanda BACKGROUND