RFL
Kigali

Ray Signature uri mu Rwanda yashyize hanze indirimbo ‘Too Bad’ ahuriyemo na Dj Pius –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/05/2018 14:18
0


Muri iyi minsi umuhanzi wo muri Uganda Ray Signature ari mu Rwanda aho yaje kumenyekanisha ibihangano bye ariko akanahita anarangizanya umushinga w’indirimbo yakoranye na Dj Pius,icyakora mbere y’ibindi byose uyu muhanzi akaba yabanje gushyira hanze amajwi y’iyi ndirimbo nshya ahuriyemo na Dj Pius.



Amakuru Inyarwanda ikura imbere mu bafasha Dj Pius ni uko iyi ndirimbo nubwo ari iya Ray signature ariko iri no kuri Album nshya ya Dj Pius, aha bakaba bifuje kuyishyira hanze kugira ngo babone uko bayamamaza uyu muhanzi akiri mu Rwanda cyane ko agomba no gusubira iwabo muri Uganda arinaho azwi akanayamamazayo itaramara igihe kinini hanze.

Usibye kwamamaza iyi ndirimbo nshya 'Too Bad' ariko Ray Signature ngo yaje mu Rwanda kugira ngo arebe uko we na Dj Pius bafatanya gufata amashuso yayo ndetse akazava mu Rwanda birangiye, aha amashusho y’iyi ndirimbo nta gihindutse bikaba byitezwe ko azafatwa na Meddy Saleh nkuko amakuru agera ku inyarwanda.com abishimangira.

Ray SignatureRay Signature (wambaye ishati irimo amabara y'ubururu) ni inshuti ikomeye ya Dj Pius aha bari kumwe mu gitaramo Dj Pius na Charly na Nina bari bakoreye muri Uganda yaje kubafana

Iyi ndirimbo nshya ya Ray Signature na Dj Pius igiye hanze ikurikira Iwacu ya Dj Pius iyi ikaba n’indirimbo yitiriye Album azaba amurika tariki 3 Kanama 2018 I Kigali na Tariki 4 Kanama 2018 i Musanze.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA ‘TOO BAD’ YA RAY SIGNATURE NA DJ PIUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND