RFL
Kigali

Ray C na Marina bagiye gutaramira i Musanze basoreze ibitaramo byabo i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/09/2017 14:36
0


Muri iyi minsi umuhanzikazi wo muri Tanzania wamamaye ku izina rya Ray C ari muri Kigali aho yaje gukora ibitaramo bigamije kwamamaza indirimbo ze ndetse no kuzenguruka ibinyamakuru yamamaza ibikorwa bye aho aba ari kumwe na Marina bari gufatanya.



Ku ikubitiro aba bahanzikazi batangiriye mu mujyi wa Kigali aho bakoze ibitaramo bibiri icya mbere bakoreye muri People Club, ikindi bagikorera  muri Sun City. Nyuma y’ibi bitaramo ubu bagiye kwerekeza mu karere ka Musanze aho bazitabira igitaramo kizabera muri Liverside kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2017 mu gihe ibi bitaramo bizasorezwa i Kigali muri The Mirror Hotel mu kabyiniro kazwi nka Classic Club ku wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2017.

Ray C

Aba bahanzi bazahera i Musanze

Ibijyanye no kwinjira muri Liverside i Musanze ho bizaba ari ibihumbi bibiri (2000frw) mu gihe ikizabera i Kigali muri The Mirror mu kabyiniro kaho ka Classic Club cyo kwinjira bizaba ari 3000frw na 5000frw mu myanya y’icyubahiro.

Ray C

Bazasoreza ibitaramo byabo i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND