RFL
Kigali

Ras Peace Bambo agiye kumurika album yizera ko izabohora imitima na roho za benshi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:13/03/2017 20:08
0


Ras Peace Bambo ni umugabo ugendera ku mahame n’imyitwarire ya rastafari, akaba yarahisemo kwamamaza ubutumwa bwiza abinyujije mu muziki w’injyana ya Reggea, aho kuri ubu ageze kure ategura album ye ya mbere anizera ko izabohora benshi.



Iyo uganiriye na Ras Bambo, usanga agaruka cyane ku rukundo, gusigasira umurage w’abasekuruza, kwiteza imbere, kumenya ko Imana isumba ibindi biremwa byose n’ibindi. Uyu mugabo ntiyishimira na gato icyitwa ’civilisation’ kuko asanga ari nk’agahenda bwenge y’abazungu ku birabura aho bagerageza gusakaza imico yabo bita myiza maze bagatuma abirabura basuzugura imico yabo.

Ras BamboRas Bambo umusirikare wa Jah avuga ko ibyo aririmba abikesha ubwonko n'ubushobozi yahawe n'Imana

N’ubwo adasanzwe azwi cyane mu ruhando rwa muzika uyu muhanzi asobanura ko ubuhanzi ari ubuzima bwe. Ati “ Carrier yanjye ubundi ni ubuzima bwanjye. Mission y’ubuzima bwanjye nayitangiye nkivuka. Uko nabayeho sinigeze nifuza guhinduka kugeza uno munsi.”

Kanda hano wumve indirimbo yise 'Ndi umunyarwanda' by Ras Peace Bambo & Jah Tribe Band

‘The Sound Of Revolution’ ni ryo zina Ras Peace Bambo yahaye album ye ya mbere arimo ategura, tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bivuze ngo amajwi y’impinduramatwara. Mu kiganiro twagiranye n’uyu mugabo twamubajije impamvu yahisemo kubatiza iri zina album ye ya mbere, maze mu kudusubiza agira ati:

Imbunda yaracuranze abantu barabohoka, iki nicyo gihe ngo gitari(guitar) nayo icurange imitima, roho zibohoke, kuko hari abantu ureba bakamenya icyo ubabwiye, hari nabo ubwira ntibumve cyeretse ubakubise, hari n’abandi batumva ku nkoni bikaba ngombwa ko barasa, so cya kintu cyose cyibaho kugirango abantu babohoke babeho neza ni cyo nise Sound of revolution. Ras Bambo

Ras BamboRas Peace Bambo ufata umuziki we nk'ibiryo bya roho, ngo aranateganya gutaramira abakunzi b'injyana ya Reggea mu minsi ya vuba

Abajijwe ubutumwa muri rusange yibanzeho mu gukora indirimbo zigize iyi album, Ras Bambu yasubije agira ati “ Umuntu uzayumva azumva Rastafari, abantu bamenye kwanza rastafarai ni iki? Ni ukwicisha bugufi, ni ukumenya ko Imana ariyo iruta ibiremwa byose, kumenya apana kwemera kuko abenshi bemeye bataremera. Bafite amadini ariko ntibafite Imana. Ndifuza ko abantu bagira Imana, kugira Imana ni ukugira urukundo, rwa rugwiro unyereka iyo naje iwawe, ntabwo ari ukukobana wambaye umusaraba cyangwa ikanzu, benshi uzabona idini ryabo barisiga mu nzu basengeramo , niho bagiriranira impuhwe, niho batanga amaturo, urajya gutanga amaturo muri iriya nzu wita iy’Imana, abaturanyi bawe uzi neza ko abana badafite minerval, uzi uwaraye inzara udashobora kubwira ngo hari ibyasigaye reka nanjye dusangire…”

Yakomeje agira ati “ Ndashaka ko abantu babohoka roho niyo mpamvu nakubwiye Sound of revolution, bakundane, bamenye Imana, tumenye abakurambere aho dukomoka mbere ya biriya byadutandukanyije, numbona umbonemo umuntu ubone ko turi umuryango umwe, abasangiye urugendo ntacyo bimana.”

Ras Bambo

Ras Bambo hamwe na Producer Bill Gates uri kumufasha kuri uyu mushinga w'album ye ya mbere

Kanda hano wumve indirimbo 'Vampire' nayo ya Ras Peace Bambo

Ras Peace Bambo asoza ikiganiro twagiranye, yavuze ko intego ye ari ugasakaza ibyiza biva mu mutima we, aboneraho kuvuga ko ataje guhangana n’abandi bahanzi ahubwo aje gusohoza ubutumwa bwe akaba asaba abahanzi by’umwihariko abakora injyana ya reggae kuba umwe. Abanyarwanda muri rusange bo yabasabye kubakira ku ndangagaciro z’abakurambere, bagaharanira kwiteza imbere no gusigasira iterambere igihugu kigezeho, ariko kandi yanasabye ababyeyi guha uburere bwiza abana bakazasiga isi nziza.

Ushobora gukurikirana Ras Peace Bambo kuri paji ye ya Facebook unyuze hano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND