RFL
Kigali

Ramjaane yatangije ikiganiro ‘Word for wise’ gishobora kujya gica kuri televiziyo imwe yo muri Amerika-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/09/2017 14:23
1


Umunyarwenya Ramjaane kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gutangiza ikiganiro yise ‘Word for wise’ gishobora no kujya gica kuri televiziyo imwe yo muri Amerika nkuko yabitangarije Inyarwanda.com.



Ramjaane Niyoyita uzwi cyane nka Ramjaane yabwiye Inyarwanda.com ko nk’umuntu w’umukristo ndetse waminuje mu masomo ya Bibiliya (Tewolojiya) ngo yasanze ari byiza gutanga umusanzu we mu kubaka ubwami bw’Imana.  Yakomeje avuga ko ari mu biganiro na Televiziyo ya Gikristo imwe mu zikorera muri Amerika ku buryo yajya itambutsa ikiganiro cye. Yagize ati:

Natangiye show yitwa Word for wise igamije ivugabutumwa ikaba mu minsi iri imbere ishobora kuzajya ica kuri Televiziyo ya Gikiristo hano muri Amerika. Ikiganiro nkikorera muri studio yanjye hano Austin Texas, kikaba kigamije kuvuga ubutumwa bwiza ku bantu b’iki gihe by’umwihariko urubyiruko. Ubu show yanjye iri guca kuri YouTube kuri channel yanjye ariko nkaba ndi mu biganiro na Tv. Nukuri ubu ntabwo Tv nayitangaza kuko urumva biracyari mu biganiro.

Ramjaane

Umunyarwenya Ramjaane yatangije ikiganiro Word For Wise

Ramjaane yakomeje agira ati: "Kugira ngo mbashe gutanga ubutumwa bwiza ku bantu benshi, njyewe naravuze ngo nk’umukristo byongeye w’umunyarwenya ni uwuhe musanzu natanga mu kubaka ubwami bw’ijuru. Word For Wise ni ikiganiro kizajya kimfasha kwamamaza ubutumwa bwiza. Word bisobanuye ijambo ry’Imana, Jambo ubundi ni Yesu, Wise ni umunyarwenbwenge, ni wa wundi wumva ijambo ry’Imana akarishyira mu bikorwa, (…)"

Ramjaane

Ramjaane ngo yasanze ari byiza gutanga umusanzu mu bwami bw'Imana

Ramjaane atangije iki kiganiro ‘Word For Wise’ nyuma y’iminsi micye yambikanye impeta y'urudashira n’umukunzi we Gentille Umuhoza mu birori byabereye muri Leta ya Texas tariki 8 Nyakanga 2017. Niyoyita Ramjaane wamenyekanye nka Ramjaane Joshua Inyenyeri ni umugabo wamamaye cyane nk'umushyushyarugamba (Mc) mu bitaramo bya Gospel ndetse no mu rwenya rwe aho yabinyuzaga mu kiganiro yise “The Ramjaane show” cyacaga ku yahoze ari Lemigo Tv ubu yahindutse Royal Tv.

Ramjaane yamenyekanye kandi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda aho yakoze mu bitangazamakuru nka Sana Radio, Radio Authentic, KFM no ku Isango star. Kuri ubu asigaye yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera ibijyanye n'urwenya rwe ndetse akaba yamaze gutangiza ikiganiro yise Word For Wise.

REBA HANO IKIGANIRO 'WORD FOR WISE' RAMJAANE YAHEREYEHO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mike6 years ago
    Ramjaane courage kbsa, ubundi mbona wari waratinze kbsa, ndakwibuka kuru sengero rwo Kwa Rugamba Bethesda ukuntu wadusetsa ga... Imana ikomeze kukwagura the ramjaane show





Inyarwanda BACKGROUND