RFL
Kigali

Radio wo mu itsinda rya Goodlife yajyanywe mu nkiko azira kumena 'Laptop'

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/06/2017 18:15
0


Umuhanzi Moses Ssekibogo uzwi ku izina rya Radio ukomoka mu gihugu cya Uganda,yarezwe mu rukiko n’abavugizi ba Kompanyi yitwa ‘Sam Kabanda Co.’



Radio arezwe mu nkiko nyuma y’uko amennye imashini igendanwa (Laptop) y’uwari ushinzwe kubakinira indirimbo,Moses Lubega. Ibi ngo Radio yabikoze ubwo yari yitabiriye ibirori byo gukura ikiriyo cya nyakwigendera Ivan Ssemwanga ahitwa Muyenga mu gihugu cya Uganda.

Umuririmbyi Radio ari mu baririmbye ndetse anashimirwa cyane n’abari bitabiriye ibi birori,gusa ubwo yari asoje kuririmba indirimbo ye ibanza bamusabye ko yava kuri stage. Icyo gihe yahise  afatwa n’umujinya w’umuranduranzuzi afata imashini igendanwa (lap top) y’uwari ushinzwe kubakinira indirimbo, Moses Lubega akaba n’umukozi wa ’Real Sounds’ ayijugunya mu kidendezi cy’amazi cyari aho (Swimming Pool ) arigendera.

Nk’uko Bukedde  dukesha iyi nkuru ibitangaza, abarega uyu mugabo bavuze ko yahawe iminsi itarenze 14 yo kuba yageze ku rukiko kugira ngo atange ibisobanuro birambuye ku cyaha yakoze,bitabaye ibyo ngo azakurikiranwa n’ubutabera. Iki kinyamakuru cyongeyeho ko cyagerageje guhamagara nimero za telefone za Radio kugira ngo agire icyo avuga ku byo aregwa bakamubura.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND