Abahanzi Radio na Weasel bo mu itsinda Good Life ryo muri Uganda, kuri uyu wa kane tariki ya 2 Nyakanga 2015 ahagana isaa kumi n’iminota 47 z'umugoroba nibwo basesekaye mu Rwanda ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali aho baje mu gitaramo”Kwibohora concert”.
Radio na Weasel baje mu Rwanda bazanye n’umujyanama wabo Chagga wahoze ari umuhanzi ukomeye, bakaba baje bafite ibyishimo byinshi batewe no gutaramira abanyarwanda. Bakigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe, batangaje ko baje gutaramira abanyarwanda mu buryo budasanzwe kuko bahamya ko icyi aricyo gihe cyabo.
Weasel(hagati)hamwe na Chagga(ibumoso)umujyanama wabo
Ubwo Radio na Weasel bagaragaza uburemere bw’icyi gitaramo batumiwemo ndetse n’isura kizaba gifite bakoresheje inyito idasanzwe aho bavuze ko igitaramo kizaba ari umuriro, bati “It will be fire because this is our time” bivuze ngo "Bizaba ari umuriro kuko iki nicyo gihe cyacu."
Radio (ibumoso) na Weasel (iburyo)bahamya ko igitaramo kizaba ari umuriro
Radio na Weasel bati "Amagambo macye, iki gitaramo kizaba ari umuriro"
Radio yageze i Kigali yambaye inkweto z’umukara, ipantaro y’ubururu, ikote ryirabura n’ingofero y’umukara yanditseho ijambo “Illegal”. Mugenzi we Weasel yari yambaye inkweto z’umukara, ipantaro y’umweru, agapira k’umweru karimo imyenge n’ikote ry’ubururu bwijimwe.
Weasel(hagati) na Radio (iburyo) na Chagga(ibumoso) Manager wabo wari wiyambariye ikabutura
Abahanzi nyarwanda bazafatanya na Radio na Weasel muri icyo gitaramo “Kwibohora concert” kizabera i Kigali n’i Musanze, hari Mariya Yohana uzwi mu ndirimbo zo kubohora igihugu, itsinda Urban Boys, Bruce Melody,Two 4Real, Charly na Nina ndetse Kid Gaju. Iki gitaramo batumiwemo cyateguwe na Promo One ifatanyije na Decent Entertainment.
Mu gitaramo kizabera i Kigali Serena Hotel kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Nyakanga, kwinjira bizaba ari ibihumbi 20 (20.000Frw) mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi icumi (10.000Frw) ahasanzwe. Mu gitaramo kizabera I Musanze kuri sitade tariki 5 Nyakanga kwinjira ni amafaranga 1000Frw ahasanzwe ndetse na 3000Frw mu myanya y’icyubahiro.
REBA ANDI MAFOTO YA RADIO NA WEASEL UBWO BARI BAGEZE KU KIBUGA CY'INDEGE CYA KANOMBE
Weasel na Radio ku kibuga cy'indege cya Kanombe
Weasel yaje yiteguye igitaramo yatumiwemo, yaje ahetse ibikapu bibiri
Chagga, Radio na Weasel ubwo berekezaga ku modoka ibageza kuri Highland Apartments /Gacuriro, aho bari burare
Izi nizo nkweto Weasel yaje mu Rwanda yambaye
Muyoboke Alex ubwo yerekaga Radio na Weasel imodoka igomba kubatwara kuri Hotel bari bucumbikemo
Radio na Weasel ubwo bari bageze mu modoka
Radio yiyanditse ku kuboko akamenyetso gashushanya umugabane wa Afrika
Iki nicyo gitaramo Radio na Weasel batumiwemo
AMAFOTO- Niyonzima Moise
TANGA IGITECYEREZO