RFL
Kigali

Radio na Weasel bagize Good Life bageze i Kigali- AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/07/2015 18:23
2


Abahanzi Radio na Weasel bo mu itsinda Good Life ryo muri Uganda, kuri uyu wa kane tariki ya 2 Nyakanga 2015 ahagana isaa kumi n’iminota 47 z'umugoroba nibwo basesekaye mu Rwanda ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali aho baje mu gitaramo”Kwibohora concert”.



Radio na Weasel baje mu Rwanda bazanye n’umujyanama wabo Chagga wahoze ari umuhanzi ukomeye, bakaba baje bafite ibyishimo byinshi batewe no gutaramira abanyarwanda. Bakigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe, batangaje ko baje gutaramira abanyarwanda mu buryo budasanzwe kuko bahamya ko icyi aricyo gihe cyabo.

Kwibohora concert

Weasel(hagati)hamwe na Chagga(ibumoso)umujyanama wabo

Ubwo Radio na Weasel bagaragaza uburemere bw’icyi gitaramo batumiwemo ndetse n’isura kizaba gifite bakoresheje inyito idasanzwe aho bavuze ko igitaramo kizaba ari umuriro, bati “It will be fire because this is our time” bivuze ngo "Bizaba ari umuriro kuko iki nicyo gihe cyacu."

Kwibohora concert

Radio (ibumoso) na Weasel (iburyo)bahamya ko igitaramo kizaba ari umuriro

Kwibohora concert

Radio na Weasel bati "Amagambo macye, iki gitaramo kizaba ari umuriro" 

Radio yageze i Kigali yambaye inkweto z’umukara, ipantaro y’ubururu, ikote ryirabura n’ingofero y’umukara yanditseho ijambo “Illegal”. Mugenzi we Weasel yari yambaye inkweto z’umukara, ipantaro y’umweru, agapira k’umweru karimo imyenge n’ikote ry’ubururu bwijimwe.

Radio and Weasel

 Weasel(hagati) na Radio (iburyo) na Chagga(ibumoso) Manager wabo wari wiyambariye ikabutura

Abahanzi nyarwanda bazafatanya na Radio na Weasel muri icyo gitaramo “Kwibohora concert” kizabera i Kigali n’i Musanze, hari Mariya Yohana uzwi mu ndirimbo zo kubohora igihugu, itsinda Urban Boys, Bruce Melody,Two 4Real, Charly na Nina ndetse Kid Gaju. Iki gitaramo batumiwemo cyateguwe na Promo One ifatanyije na Decent Entertainment.

Mu gitaramo kizabera i Kigali Serena Hotel kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Nyakanga, kwinjira bizaba ari ibihumbi 20 (20.000Frw) mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi icumi (10.000Frw) ahasanzwe. Mu gitaramo kizabera I Musanze kuri sitade tariki 5 Nyakanga kwinjira ni amafaranga 1000Frw ahasanzwe ndetse na 3000Frw mu myanya y’icyubahiro.

REBA ANDI MAFOTO YA RADIO NA WEASEL UBWO BARI BAGEZE KU KIBUGA CY'INDEGE CYA KANOMBE

Kwibohora concert

Weasel na Radio ku kibuga cy'indege cya Kanombe

Radio and Weasel

Weasel yaje yiteguye igitaramo yatumiwemo, yaje ahetse ibikapu bibiri

Radio and Weasel

Chagga, Radio na Weasel ubwo berekezaga ku modoka ibageza kuri  Highland Apartments /Gacuriro, aho bari burare

Kwibohora concert

Izi nizo nkweto Weasel yaje mu Rwanda yambaye

Muyoboke Alex

Muyoboke Alex ubwo yerekaga Radio na Weasel  imodoka igomba kubatwara kuri Hotel bari bucumbikemo 

Radio na Weasel

Radio na Weasel ubwo bari bageze mu modoka

Radio yiyanditse

Radio yiyanditse ku kuboko akamenyetso gashushanya umugabane wa Afrika

Kwibohora

Iki nicyo gitaramo Radio na Weasel batumiwemo

AMAFOTO- Niyonzima Moise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mudasilu8 years ago
    Ko ntamafotose mufite ubira nibyo?
  • Mudasilu8 years ago
    Ko ntamafotose mufite ubira nibyo?





Inyarwanda BACKGROUND