Radio Isango Star yasezereye abakozi bayo bagera ku icumi, barimo abari bamaranye nayo igihe kirekire ndetse ubuyobozi bunemeza ko bari abakozi beza ariko bakaba babahaye rugari ngo bajye kwishakira akazi ahandi, ubu bakaba bagomba guhabwa ibyo babagomba byose ubundi bakagenda.
Aya makuru y’isezererwa ry’aba banyamakuru, yanemejwe na Jean Lambert Gatare; umuyobozi wa Radio Isango Star, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yashimangiye ko aba bakozi batirukanywe ko ahubwo basezerewe kuko nta makosa babashinja. Avuga ko kubera ikibazo cy’ubukungu barebye bagasanga nta bushobozi bafite bwo gukomeza kubahemba, hanyuma bakaganira nabo bakabamenyesha ko biyemeje kubarekura kugirango babe bajya kwishakira akazi ahandi. Yasobanuye ko bibaho ko hari igihe umuyobozi areba agasanga amafaranga ahemba abakozi ari menshi kandi nta mafaranga ahagije arimo kwinjira.
Jean Lambert Gatare wavuganye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com atari mu biro ngo abashe kutugezaho amazina y’abasezerewe bose, mu bo yabashije kutubwira harimo nka Bujyakera Jean Paul bakunda kwita Gutterman, hakabamo umunyamakuru w’imikino Buhani Happy, hakaza Evariste Twagirayezu, Achille Mazimpaka, Isaac Murutampunzi wakoraga ibya tekiniki, Richard Dan Iraguha na Jean Bertrand Niwejambo. Aba bose n’abandi batatu atabashije guhita yibuka, yahamije ko bagomba guhabwa umushahara wabo hanyuma bakazanagenerwa imperekeza zabo mu minsi ya vuba.
Uku gusezerera abakozi icumi bose icyarimwe, Radio Isango Star ibikoze mu gihe nta wundi munyamakuru iteganya guha akazi nk’uko byemejwe na Jean Lambert Gatare. Aba kandi baseserewe mu gihe iyi radiyo yagiye ibura abandi banyamakuru bakomeye bagiye bayikoraho ariko bakayivaho bajya mu bindi bitangazamakuru.
Mu banyamakuru bakomeye bavuye kuri Isango Star mu bihe bishize, harimo nka Sandrine Isheja wahavuye ajya kuri K FM, Mike Karangwa, Claude Kabengera na Antoinette Niyongira bahavuye bajya kuri Radio 10, Rutamu Elie Joe; umunyamakuru w’imikino wahavuye ajya kuri Radio Rwanda, Kazungu Clever wahavuye ajya kuri TV1 n’abandi.
TANGA IGITECYEREZO