RFL
Kigali

Queen Nitha yari yirengeje umusore wise Producer Pacento (bakundana) umunywarumogi yarangiza agatangira kumutereta

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/12/2018 12:14
6


Muri iyi minsi bamwe mu bakundana mu byamamare hano u Rwanda badatinya kugaragaza urukundo rwabo ni Producer Pacento ukundana n'inkumi yitwa Umulisa Benitha wamamaye cyane nka Queen Nitha. Uyu mukobwa yari yirengeje umusore wise umukunzi we umunywarumogi yarangiza agashaka kumutereta.



Abinyujije kuri Instagram ye, uyu mukobwa yaje gutanga akanya ngo abamukurikira bamubaze ibibazo bashaka. Twabibutsa ko inshuro nyinshi uyu mukobwa yagiye atangaza ko akunda bikomeye Producer Pacento. Nyuma yo gusaba abantu ngo bamubaze ibibazo, umusore wiyise Francis Ibrahim1657 yabajije uyu mukobwa impamvu yahisemo gukundana na Pacento yise umunywarumogi.

Queen Nitha wari umaze gusoma ubu butumwa yavuganye uburakari yiyama Francis Ibrahim1657 ati"Aza kurugurira iwawe se cyangwa murarusangira? Abatagira ibyo bakora ni benshi ku buryo ntarinzi, mwirirwa muburana ngo ntimutsinda mu buzima nyamara igihe kinini mukimara mubura gukora ibibafitiye akamaro mukirirwa mucunga abandi."

PACENTO

Queen Nitha na Pacento bamaze igihe mu rukundo

Ibi kimwe n'andi magambo yatangaje yiyamye abahora bibaza impamvu yaba yarakundiye Producer Pacento. Mu kanya gato Queen Nitha yahise ashyira hanze ubutumwa bugufi yandikiwe n'uyu musore wamutukiye umukunzi we, aha uyu musore akaba yamusabye ko bahura bakaryamana akamwishyura ibihumbi 600. Uyu mukobwa asubiza uyu musore yabishyize ku karubanda amumenyesha ko atigurisha ndetse ko atari indaya."

Kuri ubu Umulisa Benitha wamamaye nka Queen Nitha ari mu rukundo na Pacento nyuma y'igihe kitari gito byaravugwaga ko uyu mukobwa avugwa mu rukundo na Lil G nabo bamaranye igihe bivugwa ko bakundana bakaza gutandukana agahita akundana na Producer Pacento.

PACENTO

Pacento yiswe umunywarumogi bibabaza bikomeye umukunzi we 

PACENTO

Uyu mukobwa yiyamye abamubaza impamvu yakundanye na Pacento

PACENTO

Umusore watutse Pacento yahise ajya gutereta umukunzi we inbox






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murigande5 years ago
    Ubwo s nkiyi nkuru isobanuye iki???? Uriya mu kobwa wanze ishuri niwe muzima??? Ubwo s atunze niki nimba atari ibanga????
  • Hirwa Raoul5 years ago
    Kubera iki abakobwa mukunda abastar mutitaye uko bameze? Ubu rero ngo nawe wamuvugiye byacitse ngo si annywa urumogi, ejobundi uzaba uri kurira ayokwarika yamaze kuguhaga yiboneye akana kakibyiruka.
  • Ben5 years ago
    Arko koko ubu aba bana b aba slay queen barabona turi injiji koko ngo bamuhaye 600k ngo baryamane...hhhh ibi babyita kwikina no kwibwira ko urusha abantu ubwenge....1) francis ufite aba followers 200 ukurikira 1000 udafite post n imwe !! this acount ni shanitah wayi creatinze 2) umuntu avugana n indaya akayibwira ibiciro itaranamusubiza.......sha wa mwana we udakina n abanyarwanda bitagutamaza ahubwo.....wakoze kugaragaza ibyifuzo byawe .......
  • 5 years ago
    Yega umukobwa utukana,ariko ze mwa bantu mwe njye hari ibyo mbona nkibaza niba ari umunyarwanda wabyanditse bikanyobera,kuki bamwe batakigira isoni?musubire ku muco mwe kwigira ibihararumbo muvuga amagambo atameshe.dreads zo ni umuco w abanyafurika kuva kera muzabirebe mu banya misiri ba kera (bari abirabura)naho urumogi rwo ntirujyana na dreads;naho uwo mukobwa yarasaze nako gahungu gashaka gusambana ni imbwa.
  • asna 5 years ago
    uyu mukobwa aratubeshya ntago twari duherutse guseka abantu biha urwamenyo bibeshyera ngaho umwe ngo umukobwa yariyahuye kubera kumukunda wareba uwo musore biyahuriye ugaseka ugapfa,umukinnyi wa filme nawe atwemeza uburyo umwana wa bill gate bandikirana byacitse hhh none uyu nawe ati nanze ibihumbi magana atandatu kd yirirwa abunga n amaguru mu biryogo agiye kwishakira abasore
  • sandra5 years ago
    Uretse kuba uyu mukobwa azi gutukana nta kindi mbonye.





Inyarwanda BACKGROUND