Muri iyi minsi bamwe mu bakundana mu byamamare hano u Rwanda badatinya kugaragaza urukundo rwabo ni Producer Pacento ukundana n'inkumi yitwa Umulisa Benitha wamamaye cyane nka Queen Nitha. Uyu mukobwa yari yirengeje umusore wise umukunzi we umunywarumogi yarangiza agashaka kumutereta.
Abinyujije kuri Instagram ye, uyu mukobwa yaje gutanga akanya ngo abamukurikira bamubaze ibibazo bashaka. Twabibutsa ko inshuro nyinshi uyu mukobwa yagiye atangaza ko akunda bikomeye Producer Pacento. Nyuma yo gusaba abantu ngo bamubaze ibibazo, umusore wiyise Francis Ibrahim1657 yabajije uyu mukobwa impamvu yahisemo gukundana na Pacento yise umunywarumogi.
Queen Nitha wari umaze gusoma ubu butumwa yavuganye uburakari yiyama Francis Ibrahim1657 ati"Aza kurugurira iwawe se cyangwa murarusangira? Abatagira ibyo bakora ni benshi ku buryo ntarinzi, mwirirwa muburana ngo ntimutsinda mu buzima nyamara igihe kinini mukimara mubura gukora ibibafitiye akamaro mukirirwa mucunga abandi."
Queen Nitha na Pacento bamaze igihe mu rukundo
Ibi kimwe n'andi magambo yatangaje yiyamye abahora bibaza impamvu yaba yarakundiye Producer Pacento. Mu kanya gato Queen Nitha yahise ashyira hanze ubutumwa bugufi yandikiwe n'uyu musore wamutukiye umukunzi we, aha uyu musore akaba yamusabye ko bahura bakaryamana akamwishyura ibihumbi 600. Uyu mukobwa asubiza uyu musore yabishyize ku karubanda amumenyesha ko atigurisha ndetse ko atari indaya."
Kuri ubu Umulisa Benitha wamamaye nka Queen Nitha ari mu rukundo na Pacento nyuma y'igihe kitari gito byaravugwaga ko uyu mukobwa avugwa mu rukundo na Lil G nabo bamaranye igihe bivugwa ko bakundana bakaza gutandukana agahita akundana na Producer Pacento.
Pacento yiswe umunywarumogi bibabaza bikomeye umukunzi we
Uyu mukobwa yiyamye abamubaza impamvu yakundanye na Pacento
Umusore watutse Pacento yahise ajya gutereta umukunzi we inbox
TANGA IGITECYEREZO