RFL
Kigali

Queen Nitha yahishuye ko atwite inda ya Producer Pacento

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/12/2018 12:17
0


Muri iyi minsi bamwe mu bakundana mu byamamare hano u Rwanda badatinya kugaragaza urukundo rwabo ni Producer Pacento ukundana n'inkumi yitwa Umulisa Benitha wamamaye cyane nka Queen Nitha. Uyu mukobwa yahishuye ko atwite inda ya Producer Pacento ndetse anagaragaza ko yishimiye kuba agiye kubyarana n'uyu musore.



Abinyujije kuri Instagram ye, uyu mukobwa yaje gutanga akanya ngo abamukurikira bamubaze ibibazo bashaka. Twabibutsa ko inshuro nyinshi uyu mukobwa yagiye atangaza ko akunda bikomeye Producer Pacento. Nyuma yo gusaba abantu ngo bamubaze ibibazo, Bagiye bamubaza kenshi ibijyanye na gahunda ze zo kubyara.

Umwe mu bakurikirana uyu mukobwa yamubajije uko yiyakiriye amenye ko atwite, aha Queen Nitha akaba yamubwiye ati" Nkibimenya sinabyiyumvishaga numvaga bidashoboka ariko nyuma nza kwibuka ko umwana ari umugisha kandi ikiruta byose ngiye kubyarana numuntu nkunda." aha yabajijwe uko ababyeyi be bakiriye kuba atwite agira ati"Imana ishimwe ko yampaye ababyeyi banyumva..."

PACENTO

Pacento na Queen Nitha bari mu myiteguro yo kwibaruka imfura yabo

Twifuje kuvugana na Producer Pacento ngo tumubaze niba koko aya makuru ari impamo akimara kumva ko ari iki kibazo tugiye kumubaza Pacento yahise akupa telefone abwira umunyamakuru ko hari akazi arimo nahuguka amuhamagara icyakora ntiyigeze ashaka kongera kugira icyo abivugaho.

Kuri ubu Umulisa Benitha wamamaye nka Queen Nitha ari mu rukundo na Pacento nyuma y'igihe kitari gito byaravugwaga ko uyu mukobwa avugwa mu rukundo na Lil G nabo bamaranye igihe bivugwa ko bakundana bakaza gutandukana agahita akundana na Producer Pacento.


Queen Nitha
Queen Nitha
Queen Nitha yemera ko atwite ndetse yishimira kuba yaratwitiye umusore akunda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND