Muri iyi minsi bamwe mu bakundana mu byamamare hano u Rwanda badatinya kugaragaza urukundo rwabo ni Producer Pacento ukundana n'inkumi yitwa Umulisa Benitha wamamaye cyane nka Queen Nitha. Uyu mukobwa yahishuye ko atwite inda ya Producer Pacento ndetse anagaragaza ko yishimiye kuba agiye kubyarana n'uyu musore.
Abinyujije kuri Instagram ye,
uyu mukobwa yaje gutanga akanya ngo abamukurikira bamubaze ibibazo bashaka.
Twabibutsa ko inshuro nyinshi uyu mukobwa yagiye atangaza ko akunda bikomeye
Producer Pacento. Nyuma yo gusaba abantu ngo bamubaze ibibazo, Bagiye
bamubaza kenshi ibijyanye na gahunda ze zo kubyara.
Umwe mu bakurikirana uyu mukobwa
yamubajije uko yiyakiriye amenye ko atwite, aha Queen Nitha akaba yamubwiye
ati" Nkibimenya sinabyiyumvishaga numvaga bidashoboka ariko nyuma nza
kwibuka ko umwana ari umugisha kandi ikiruta byose ngiye kubyarana numuntu
nkunda." aha yabajijwe uko ababyeyi be bakiriye kuba atwite agira
ati"Imana ishimwe ko yampaye ababyeyi banyumva..."
Pacento na Queen Nitha bari mu myiteguro yo kwibaruka imfura yabo
Twifuje kuvugana na Producer
Pacento ngo tumubaze niba koko aya makuru ari impamo akimara kumva ko ari iki
kibazo tugiye kumubaza Pacento yahise akupa telefone abwira umunyamakuru ko
hari akazi arimo nahuguka amuhamagara icyakora ntiyigeze ashaka kongera kugira
icyo abivugaho.
Kuri ubu Umulisa Benitha wamamaye nka Queen Nitha ari mu rukundo na Pacento nyuma y'igihe kitari gito byaravugwaga ko uyu mukobwa avugwa mu rukundo na Lil G nabo bamaranye igihe bivugwa ko bakundana bakaza gutandukana agahita akundana na Producer Pacento.
Queen Nitha yemera ko atwite ndetse yishimira kuba yaratwitiye umusore akunda
TANGA IGITECYEREZO