RFL
Kigali

Queen Nitha umukunzi wa producer Pacento yagiranye ibihe byiza na Nasty C wataramiye i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/04/2018 10:52
1


Umulisa Benitha wiyise Queen Nitha wahoze akundana na Lil G kuri ubu akaba ari umukunzi mushya wa Producer Pacento yaraye agiranye ibihe byiza n’umuhanzi Nasty C waraye utaramiye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 5 Mata 2018, kugeza ubwo bajyanye mu modoka imwe batashye.



Queen Nitha yahageze mu ba mbere abanza guhagarara aho yitegeye aho uyu muhanzi yagombaga kwicara. Ubwo Nasty C yageraga aho igitaramo cyabereye Queen Nitha yashakishije uburyo bwose bushoboka mpaka amugezeho. Aha batangiye kubyinana basangira inzoga zihenze zari zateguriwe uyu muhanzi ndetse n’ikipe bazanye mu Rwanda. Ubwo uyu muhanzi yajyaga kuririmba umwe mu basore bacungaga umutekano we yaje afata uyu mukobwa ahita amujyana mu modoka kurindira ko uyu muhanzi wagaragazaga kwishimira iyi nkumi asohoka ubundi bagakomezanya.

Icyakora uyu muhanzi amaze kuririmba byabaye ngombwa ko uyu mukobwa yongera kwinjira mu rubyiniro yicara aho yahoze ari kumwe na Queen Lydie inkumi nayo iri kugaragara cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nka Mpfumbata ya Urban Boys banahuriyemo ndetse na Henessy. Aba bakobwa bahise bataha mu modoka yacyuye Nasty C ndetse n’itsinda ry’abahanzi bazanye.

Nasty CNasty CUyu musore wageze i Kigali acungiwe umutekano yabanje kunyuzwa kuri HotelNasty CAkigera mu kabyiniro yari kumwe n'abo mu ikipe ye gusaQueen nithaUyu mukobwa wambaye umweru (Queen Nitha) akaba umukunzi wa Pacento yatangiye yinywera SkolNasty CKu meza yateguriwe uyu muhanzi hari inzoga zihenze gusaKhalfanKhalfan yari mu bitabiriye iki gitaramoQueen nithaIyi nkumi ikigera aho uyu muhanzi ari yahise ihindura icyo kunywaPaolaUmutoniwase Paola wiyamamarizaga kuba Miss Rwanda 2018 aha yari amaze kwangirwa kwinjira aho uyu muhanzi yari yicayePaolaAha Paola yongorerwaga ko nta mwanya afite muri ibi byicaro byarimo uyu muhanziQueen nithaQueen Nitha akibona ko turi kumufotorayatangiye kugira isoni akajya yihisha cameraQueen nithaYageze ubwo yihisha inyuma ya Nasty CQueen nithaNasty CRyari ijoro ridasanzwe kuri Queen Nitha wari wabonye uko agera kuri uyu musore bagahuzaNasty CNasty C yashimishije abari bitabiriye igitaramo cye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kagame Fresco 6 years ago
    Ndumiwe pe, uburaya busigaye bukorerwa ku karubanda, nkubu se nkuyu mu miss ngo ni paola yifuzaga naw kuryamana na Nasty kwl ? Hhhhh





Inyarwanda BACKGROUND