RFL
Kigali

Queen Lydia yashimangiye ko yatandukanye na Davis D, asobanura iby'umukunzi we mushya utari uwavugwaga-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/10/2018 10:34
3


Queen Lydia wamamaye cyane kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse no kugaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi, yongeye kugarukwaho mu itangazamakuru ubwo byamenyekanaga ko akundana na Davis D umwe mu bahanzi bari bari mu irushanwa rya PGGSS7.



Inkuru y'urukundo rw'aba bombi yaje kuba kimomo ubwo babitangarizaga Inyarwanda.com ko basigaye bakundana. Icyakora urukundo rwabo rwaje kugana ku musozo dore ko uyu mukobwa yanabihamirije Inyarwanda.com ko yamaze gutandukana na Davis D. Uyu mukobwa yemeje ko afite umukunzi mushya yagize ibanga avuga ko yasimbuje uyu muhanzi.

Queen Lydia

Queen Lydia hano ngo yarikiniraga

Umunyamakuru yabajije Lydia Queen icyaba cyaramuteye kureka Davis D n'igihe batandukaniye yanga kugira byinshi atangaza. Abajijwe ku mukunzi we mushya uyu mukobwa nawe wigeze gushaka kubaho umuhanzikazi, yatangaje ko atamuvugaho cyane gusa ahamya ko amufite kandi atari Davis D. Yabajijwe niba ari uwari umaze iminsi avugwa nyuma y'uko uyu mukobwa yari yashyize hanze ifoto igaragaza umukunzi we mushya anamwita umugabo we w'ejo hazaza nabyo arabihakana avuga ko atari we bakundana.

Queen Lydia avuga kuri uyu mugabo yari yashyize hanze amwita umugabo we w'ejo hazaza yavuze ko ari inshuti ye isanzwe ndetse ko n'amagambo yanditse ku ifoto yashyize hanze mu minsi ishize byari ugukina ahubwo bakaba ari inshuti zisanzwe. Aganira na Inyarwanda Queen Lydia yavuze ko azemera ko afite umukunzi we igihe azaba yamaze kumbikwa impeta na cyane ko kugeza ubu ahamya ko akiri wenyine (Single).

Queen Lydia

Queen Lydia na Davis D bari bamaze igihe bakundana

Urukundo rweruye hagati ya Davis D na Queen Lydia rwatangiye kuvugwa cyane muri Gashyantare mu mwaka wa 2017. Bombi muri icyo gihe bari bakunze guhana impano zitandukanye, yewe rimwe bakifata n'amashusho bakayasangiza ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga baterana imitoma. Kuri ubu urukundo rwabo rwamaze kurangira n'ubwo badashaka kuvuga icyabiteye.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA QUEEN LYDIA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddd5 years ago
    is this lady mature? am asking?
  • Nyindo Emmanuel 5 years ago
    Umva amarira y'uburyarya bw'izi nkumi ndabirambiwe. Ubwo aya Guma Guma uyashinzemo umuhema urakonoje noneho umusubiza agacuma gasigayemo amatende uriruka! Umusore akubajije ahugiye, ngo unyarukiye muri mediya (ibinyamakuru) kugira ubitangarize isi yose n'umusore usanze abimenye ko utandukanye nawe. Mukanya gato nuwo uramubaza ATM ye imbere yo kumenya amazina ye.
  • 5 years ago
    sasa aba bakobwa muri kubafasha kugera ku ntego zabo,kuko bagenda bakikundisha ku bastar,barangiza babona itangazamakuru ribamenye akaba ageze kucyo yashakaga,barangiza bagatandukana.Dore iyo system yazamuye VANESSA na TETA DIANA bakundanaga nabo muri ACTIVE,ndetse na wawundi wa RWATUBYAYE none bose ngo batandukanye.Twe turabirambiwe peee.Baba bishakira aba followers. Bakobwa mujye mukora ibizima kandi bibaha amafaranga bitari guca iy'ubusamo.





Inyarwanda BACKGROUND