Queen Lydia wamamaye cyane kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse no kugaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi, yongeye kugarukwaho mu itangazamakuru ubwo byamenyekanaga ko akundana na Davis D umwe mu bahanzi bari bari mu irushanwa rya PGGSS7.
Inkuru y'urukundo rw'aba bombi yaje kuba kimomo ubwo babitangarizaga Inyarwanda.com ko basigaye bakundana. Icyakora urukundo rwabo rwaje kugana ku musozo dore ko uyu mukobwa yanabihamirije Inyarwanda.com ko yamaze gutandukana na Davis D. Uyu mukobwa yemeje ko afite umukunzi mushya yagize ibanga avuga ko yasimbuje uyu muhanzi.
Queen Lydia hano ngo yarikiniraga
Umunyamakuru yabajije Lydia Queen icyaba cyaramuteye kureka Davis D n'igihe batandukaniye yanga kugira byinshi atangaza. Abajijwe ku mukunzi we mushya uyu mukobwa nawe wigeze gushaka kubaho umuhanzikazi, yatangaje ko atamuvugaho cyane gusa ahamya ko amufite kandi atari Davis D. Yabajijwe niba ari uwari umaze iminsi avugwa nyuma y'uko uyu mukobwa yari yashyize hanze ifoto igaragaza umukunzi we mushya anamwita umugabo we w'ejo hazaza nabyo arabihakana avuga ko atari we bakundana.
Queen Lydia avuga kuri uyu mugabo yari yashyize hanze amwita umugabo we w'ejo hazaza yavuze ko ari inshuti ye isanzwe ndetse ko n'amagambo yanditse ku ifoto yashyize hanze mu minsi ishize byari ugukina ahubwo bakaba ari inshuti zisanzwe. Aganira na Inyarwanda Queen Lydia yavuze ko azemera ko afite umukunzi we igihe azaba yamaze kumbikwa impeta na cyane ko kugeza ubu ahamya ko akiri wenyine (Single).
Queen Lydia na Davis D bari bamaze igihe bakundana
Urukundo rweruye hagati ya Davis D na Queen Lydia rwatangiye kuvugwa cyane muri Gashyantare mu mwaka wa 2017. Bombi muri icyo gihe bari bakunze guhana impano zitandukanye, yewe rimwe bakifata n'amashusho bakayasangiza ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga baterana imitoma. Kuri ubu urukundo rwabo rwamaze kurangira n'ubwo badashaka kuvuga icyabiteye.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA QUEEN LYDIA
TANGA IGITECYEREZO