RFL
Kigali

Queen Cha yatangaje abahanzikazi ashimira baharuriye inzira abakobwa bakabereka ko nabo bakora umuziki-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/11/2018 12:23
0


Queen Cha mu kiganiro kihariye na Inyarwanda.com, yashimiye abahanzikazi bamubanjirije anahamya ko ari bo baciriye inzira abakiri bato cyangwa se abahanzikazi usanga bahagaze bwuma muri iki gihe.



Queen Cha yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yari abajijwe abahanzikazi bo mu Rwanda bamuteye ishyaka ryo kwinjira muri muzika. Queen Cha yashimiye abahanzikazi benshi ariko yitsa kuri Miss Jojo ahamya ko ajya amureberaho uburyo yakoreshaga imbaraga ku rubyiniro. Yagize ati:

Abahanzi b'abanyarwanda ntabwo navuga ngo ni umwe nakemeza ko ari we wanteye ishyaka ryo kwinjira muri muzika gusa abatubanjirije bose nabarebeyeho cyane cyane Miss Jojo nakunda uko yitwara ku rubyiniro cyane, aha harimo Liza Kamikazi, Miss Shanel abo ni abantu navuga ko baduharuriye inzira batwereka ko natwe abakobwa twakora umuziki.

Queen Cha

Abajijwe ijambo yabwira aba bahanzikazi yagize ati"Much Respect". Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bakomeye mu muziki w'u Rwanda akaba abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane aho ahuriye na Safi Madiba ndetse na Marina. Kuri ubu afite indirimbo nshya yise 'Ntawe nkura'.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA QUEEN CHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND