RFL
Kigali

Queen Cha yasubije abibaza ko akundana n’umuyobozi wa The Mane, abera ibamba umunyamakuru wamubajije niba afite umukunzi –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/07/2018 14:53
0


Queen Cha ni umwe mubahanzikazi bakomeye hano mu Rwanda, muri iki gihe ari no mu bahatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani. Uyu muhanzikazi mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yasubije abibaza ko akundana n’umuyobozi wa The Mane, abera ibamba umunyamakuru wamubajije niba afite umukunzi.



Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabazaga Queen Cha niba akundana na Bad Rama, umuyobozi wa The Mane nk'uko bikunze kuvugwa na bamwe mu bakurikiranira hafi ibya muzika, uyu muhanzikazi yabyamaganiye kure agira ati ”Bagomba kubivuga kuko ubwo turakorana, njya mbona abantu mu myidagaduro tubamo nkanjye ubimazemo igihe ni akantu gato cyane, urajya i Bugande wakorana na Washington ngo murakundana kuko wumva ntakorana nawe ngataha tudakundanye…”

Uyu mukobwa yakomeje ahakana aya makuru ati ”N'ubu rero ndimo ndakora akazi na Bad Rama ari mu kazi. Kuki se tugomba gukundana? Turi mukazi nta bintu nk'ibyo.” Uyu muhanzikazi watangaje ko yasinye gukorana na The Mane nyuma y’imyaka ibiri arangije amasezerano n'Ibisumizi yatangaje ko aha ari ahantu habiri yakoreye kandi heza.

Queen ChaQueen Cha 

Queen Cha abajijwe niba afite umukunzi yanze kugira byinshi abitangazaho cyane ko nk'uko abyivugira ngo asanga atazongera kubivugaho kuko yasanze bishyira ubuzima bw’undi muntu hanze kandi nyamara ari we nyir'izina wakabaye ubibazwa bityo akaba asanga atari byiza ko yajya avuga ibijyanye n’urukundo rwe mu itangazamakuru.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA QUEEN CHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND