RFL
Kigali

Queen Cha yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Gentleman’ impano buri mukobwa yaha umusore bakundana-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/07/2018 18:00
0


Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bakomeye hano mu Rwanda akaba ari no mu bahanzi icumi gusa bahatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani, muri iyi minsi ntashaka guha akaruhuko abakunzi be dore ko yamaze kubaha indirimbo ye nshya yise ‘Gentleman’.



Iyi ndirimbo nshya Gentleman ya Queen Cha yakozwe na Pacento. Ni indirimbo y'urukundo yumvikanamo amagambo y'umukobwa uryohewe n'urukundo akundwa n'umusore utamuryarya. Ayishyize hanze mu gihe nyamara yari amaze iminsi afite indirimbo ye ‘Winner’ yakunzwe bikomeye. Ni indirimbo ya mbere ashyize hanze kuva yajya muri PGGSS8 ndetse ikaba iya kabiri akoze kuva yasinya amasezerano yo gukorana na The Mane inzu ifasha abahanzi, bakaba bafitanye amasezerano y’imikoranire.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA QUEEN CHA 'GENTLEMAN'

Queen ChaIndirimbo Queen Cha yashyize hanze

Nk'uko tubikesha Bad Rama umuyobozi wa The Mane ifasha Queen Cha ngo amashusho y’iyi ndirimbo arajya hanze mu minsi mike iri imbere cyane ko batigeze babona umwanya wo kuyifatira amashusho dore ko uyu muhanzikazi yari amaze igihe ahugiye mu bikorwa bya Primus Guma Guma Super Star. Gusa yahamirije Inyarwanda ko bitarenze ibyumweru bibiri gusa amashusho y’iyi ndirimbo aba yamaze kugera hanze dore ko iri rushanwa rya Guma Guma riri kugana ku musozo.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA QUEEN CHA 'GENTLEMAN'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND