RFL
Kigali

Queen Cha yashyize hanze indirimbo nshya 'NEVER' ahuriyemo na Riderman–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/01/2018 8:25
0


Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bikunze kuvugwa ko ari abahanga ariko mu minsi ishize akaba yarashinjwaga n’abafana be ko adashyira ingufu mu guhaza ibyishimo byabo abaha indirimbo nyinshi, ibintu nawe yemera ndetse agahamya ko ubu 2018 agomba gukora ibisubiza ibyifuzo by’abakunzi be nkuko ari kubigenza muri iyi minsi.



Mu minsi ishize nibwo Queen Cha yashyize hanze indirimbo nshya ye yari yise ‘Ishusho y’urukundo’ nyuma y’ibyumweru bitari byinshi iyi yari imaze igiye hanze Queen Cha yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yakoranye na Riderman bakayita ‘Never’, iyi ikaba ari indirimbo nshya aba bombi bahuriyemo igakorwa na Producer Madebeat.

Queen ChaQueen Cha na Riderman bashyize hanze indirimbo ya kabiri bahuriyemo

Iyi ni indirimbo ya kabiri Queen Cha akoranye na Riderman nyuma y’iyo bise ‘umwe rukumbi’ yaciye ibintu mu minsi yashize ikaba imwe mu zatumye uyu muhanzikazi izina rye ryubahwa nabatari bake mu bakunzi ba muzika hano mu Rwanda. Indirimbo nshya ‘Never’ ariko nanone ibaye indirimbo ya kabiri Queen ashyize hanze nyuma yo kwemerera Inyarwanda.com ko ashaka guhaza ibyifuzo by’abakunzi be.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘NEVER’ YA QUEEN CHA NA RIDERMAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND