RFL
Kigali

Queen Cha yahiguye umuhigo yihaye asubiramo indirimbo ye 'Winner' ayigira iya Rayon Sports -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/09/2018 8:29
5


Mu minsi ishize ubwo Rayon Sports yatsindaga Younga igahita ibona itike ya 1/4 cya Caf Confederation nibwo umuhanzikazi Queen Cha yatunguwe no kubona abafana ba Rayon Sports bifashisha indirimbo ye 'Winner' mu kuririmbira ikipe ya Rayon Sport uyu muhanzikazi nawe asanzwe afana, icyo gihe yiyemeje ko agiye gusubiramo iyi ndirimbo akayigira iy'ikipe



Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzikazi yabwiye Inyarwanda.com ko agiye gusubiramo indirimbo 'Winner' akayikora ari iya Rayon Sport. ibi nibyo uyu muhanzikazi yamaze gukora cyane ko mu ijororo ryo kuri uyu wa mbere tariki 10 rishyira 11 Nzeri 2019 aribwo yashyize hanze iyi ndirimbo yatuye ikipe ya Rayon Sport abereye n'umufana ukomeye cyane ko ari umwe mu bahanzi bafana Rayon Sports  bakunze no kujya kuyireba kuri stade.

Queen Cha avuga ko yashyize hanze iyi ndirimbo vuba na bwangu kugira ngo izanifashishwe nabakunzi ba Rayon Sport mu mukino bazakina na Enyimba iyi ikaba ikipe yo muri Nigeria iherutse gutomborwa na Rayon Sports ikaba arinayo bazacakirana mu mikino ya kimwe cya kane cy'imikino ya Caf Confederation Cup. uyu muhanzikazi usibye kuba ariko kandi ari umufana wa Rayon Sports ni n'umwana wa Mugemana Charles uyu akaba umuganga umaze igihe avura abakinnyi ba Rayo Sports.

Rayon Sports Abafana ba Rayon Sports nibo batumye Queen Cha asubiramo iyi ndirimbo

Usibye iyi ndirimbo yaririmbiye Rayon Sports Queen Cha avuga ko muri iyi minsi ari umwe mu bahanzikazi bafite gahunda yo gukora cyane ku buryo abafana be batazigera bicwa n'irungu, uyu nyuma yuko avuye mu irushanwa rya PGGSS8 abaye uwa gatanu amaze gushyira hanze indirimbo 'Gentleman' iyi aherutse gushyira hanze ni imwe mu ndirimbo ze zigezweho muri iyi minsi.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'WINNER' QUEEN CHA YAKOREYE IKIPE YA RAYON SPORT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bobo5 years ago
    Queen cha natwe tuzakwitura muri guma guma gusa udukoreye umuti mutiba mucye Wo murutiba urabe wumva
  • Adelithe MUGABO 5 years ago
    i love you queen Cha!! you know what you are doing!!
  • beni5 years ago
    ndakwemeye kbs
  • Yvette 5 years ago
    Mbega indirimbo iryoshye wakoze queen cha, gikundiro yacu tuyiri inyuma
  • komera jean louis5 years ago
    Best ever! Urabizi mwa! Aka kantu ni ak'ubwenge kabisa. Courage, winners.





Inyarwanda BACKGROUND