Mu minsi ishize ubwo Rayon Sports yatsindaga Younga igahita ibona itike ya 1/4 cya Caf Confederation nibwo umuhanzikazi Queen Cha yatunguwe no kubona abafana ba Rayon Sports bifashisha indirimbo ye 'Winner' mu kuririmbira ikipe ya Rayon Sport uyu muhanzikazi nawe asanzwe afana, icyo gihe yiyemeje ko agiye gusubiramo iyi ndirimbo akayigira iy'ikipe
Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzikazi yabwiye Inyarwanda.com ko agiye gusubiramo indirimbo 'Winner' akayikora ari iya Rayon Sport. ibi nibyo uyu muhanzikazi yamaze gukora cyane ko mu ijororo ryo kuri uyu wa mbere tariki 10 rishyira 11 Nzeri 2019 aribwo yashyize hanze iyi ndirimbo yatuye ikipe ya Rayon Sport abereye n'umufana ukomeye cyane ko ari umwe mu bahanzi bafana Rayon Sports bakunze no kujya kuyireba kuri stade.
Queen Cha avuga ko yashyize hanze iyi ndirimbo vuba na bwangu kugira ngo izanifashishwe nabakunzi ba Rayon Sport mu mukino bazakina na Enyimba iyi ikaba ikipe yo muri Nigeria iherutse gutomborwa na Rayon Sports ikaba arinayo bazacakirana mu mikino ya kimwe cya kane cy'imikino ya Caf Confederation Cup. uyu muhanzikazi usibye kuba ariko kandi ari umufana wa Rayon Sports ni n'umwana wa Mugemana Charles uyu akaba umuganga umaze igihe avura abakinnyi ba Rayo Sports.
Abafana ba Rayon Sports nibo batumye Queen Cha asubiramo iyi ndirimbo
Usibye iyi ndirimbo yaririmbiye Rayon Sports Queen Cha avuga ko muri iyi minsi ari umwe mu bahanzikazi bafite gahunda yo gukora cyane ku buryo abafana be batazigera bicwa n'irungu, uyu nyuma yuko avuye mu irushanwa rya PGGSS8 abaye uwa gatanu amaze gushyira hanze indirimbo 'Gentleman' iyi aherutse gushyira hanze ni imwe mu ndirimbo ze zigezweho muri iyi minsi.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'WINNER' QUEEN CHA YAKOREYE IKIPE YA RAYON SPORT
TANGA IGITECYEREZO