Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bakomeye bari hano mu Rwanda uyu uri no mu irushanwa rya PGGSS8, uyu mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2018 uyu muhanzikazi yaganirije Inyarwanda aho yahishuye byinshi bamwe batamenye ndetse anashyira akadomo kubibazaga ku mugabo bahoze bakundana Dj Coxxx.
Uyu muhanzikazi twatangiye tumubaza impamvu nyirizina atigeze ataha ubukwe bwa Dj Coxxx, aha akaba yahamije ko byatewe n'uko hari ubundi bukwe yari yatashye bw’inshuti ye bityo bikamunanira kuvanga ubukwe bubiri. Queen Cha yatangaje ko atakivugana na Dj Coxxx bigeze gukundana aha uyu muhanzikazi akaba yahishuye ko yatandukanye n’uwari umukunzi we muri 2015 n'ubwo byamenyekanye nyuma.
Queen Cha yabajijwe niba adatekereza ko yaba yaratwawe umugabo n’inkumi banashakanye, uyu muhanzikazi yabwiye Inyarwanda.com ko Dj Coxxx yagiye gukundana n’uyu mukobwa babanye nyuma yuko atandukanye na Queen Cha bityo ku bwe ngo ntaho bihuriye no kuba yaratwawe umugabo. Ibi byatumye umunyamakuru amubaza niba indirimbo ‘Winner’ atarayikoreye uyu mukobwa wabanye na Dj Coxxx, uyu muhanzikazi yahise yamaganira kure aya makuru ahamya ko ari indirimbo isanzwe idafite umuntu n'umwe ibwira.
Queen Cha
Uyu muhanzikazi yabajijwe na Inyarwanda.com umubare w’abasore bamaze gukundana mu by’ukuri adutangariza ko ari abasore batatu gusa harimo na Dj Coxxx wamenyekanye, muri aba ngo Queen Cha yatangiye gukundana ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ubwo yari ashoje ari mu mwaka wo kurindira kaminuza uyu muhanzikazi yaje gukundana n'undi musore hanyuma haza na Dj Coxxx bakundanye ubwo yarari muri kaminuza.
REBA HANO IGICE CY'IKIGANIRO TWAGIRANYE NA QUEEN CHA
TANGA IGITECYEREZO