RFL
Kigali

Queen Cha watangaje umubare w'abasore bakundanye yasubije abakeka ko yatewe gapapu kwa Dj Coxxx –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/07/2018 17:40
7


Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bakomeye bari hano mu Rwanda uyu uri no mu irushanwa rya PGGSS8, uyu mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2018 uyu muhanzikazi yaganirije Inyarwanda aho yahishuye byinshi bamwe batamenye ndetse anashyira akadomo kubibazaga ku mugabo bahoze bakundana Dj Coxxx.



Uyu muhanzikazi twatangiye tumubaza impamvu nyirizina atigeze ataha ubukwe bwa Dj Coxxx, aha akaba yahamije ko byatewe n'uko hari ubundi bukwe yari yatashye bw’inshuti ye bityo bikamunanira kuvanga ubukwe bubiri. Queen Cha yatangaje ko atakivugana na Dj Coxxx bigeze gukundana aha uyu muhanzikazi akaba yahishuye ko yatandukanye n’uwari umukunzi we muri 2015 n'ubwo byamenyekanye nyuma.

Queen Cha yabajijwe niba adatekereza ko yaba yaratwawe umugabo n’inkumi banashakanye, uyu muhanzikazi yabwiye Inyarwanda.com ko Dj Coxxx yagiye gukundana n’uyu mukobwa babanye nyuma yuko atandukanye na Queen Cha bityo ku bwe ngo ntaho bihuriye no kuba yaratwawe umugabo. Ibi byatumye umunyamakuru amubaza niba indirimbo ‘Winner’ atarayikoreye uyu mukobwa wabanye na Dj Coxxx, uyu muhanzikazi yahise yamaganira kure aya makuru ahamya ko ari indirimbo isanzwe idafite umuntu n'umwe ibwira.

Queen ChaQueen Cha

Uyu muhanzikazi yabajijwe na Inyarwanda.com umubare w’abasore bamaze gukundana mu by’ukuri adutangariza ko ari abasore batatu gusa harimo na Dj Coxxx wamenyekanye, muri aba ngo Queen Cha yatangiye gukundana ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ubwo yari ashoje ari mu mwaka wo kurindira kaminuza uyu muhanzikazi yaje gukundana n'undi musore hanyuma haza na Dj Coxxx bakundanye ubwo yarari muri kaminuza.

REBA HANO IGICE CY'IKIGANIRO TWAGIRANYE NA QUEEN CHA 


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Deo5 years ago
    ubwo izo ndaya ziba zirata ibiki kweli
  • Nuru5 years ago
    @Deo indaya ni nyo....
  • remy pat5 years ago
    arabeshya cyane yiga muwa gatandatu w'amashuli yisumbuye yakundanye n'umusore witwa Yan,ndetse yamukundaga bikomeye.aba stars Bacu bajye baba fire(e) yabo ndetse bemere backgrounds zabo means bavugishe ukuri aho guhisha ibizwi neza na Bose.kuko bituma twebe aba fans tubatakatiza icyizere then they won't be a progress in that way
  • Alice 5 years ago
    @Remy ongera usome neza, yavuze ko yatangiye gukunda yiga mu mwaka wa 4 ubwiwe n'iki ko atari we yageze mu wa 6 agikundana nawe? Yafashe undi ategereje kujya muri Kaminuza Wari kumunyomoza wenda iyo aba yavuze amazina uwo wowe ubaziranyeho nta muvuge.
  • mutesi5 years ago
    nkubu koko muramuhor'iki?ubu se hari ikibi avuze ?Nnumva gukundana n,abasore batatu bidakabije kuburyo mwamwita indaya pe?
  • 5 years ago
    mwagiye mureka gutukana bagabo
  • teddy5 years ago
    ariko se muza gutanga ibitekerezo byogutukana?ndabagaye KBS yaba indayi ataba yo mwese ntibabareba kuki muvunwa numutwaro mutikoreye?





Inyarwanda BACKGROUND