Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha umuhanzi kazi umenyerewe mu ndirimbo z’urukundo akaba ari mu irushanwa rihuza abahanzi ku nkunga nini ya Bralirwa, irushanwa rizwi nka Primus Guma Guma Super Star igiye kuba ku nshuro ya 8 (PGGSS8), niwe wasusurukije abakunzi b’umukino wa Basketball kuri iki Cyumweru.
Byari mu isozwa ry’imikino ya Baketball yabaga mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, Queen Cha yaririmbye zimwe mu ndirimbo zakunzwe nka Kizimya Mwoto, Umwe rukumbi n'izindi.
Abahanzi 10 batowe kuzahatana muri PGGSS 8:
1.Jay C
2.Khalfan
3.Bruce Melody
4.Christopher
5.Mico The Best
6.Uncle Austin
7.Just Family
8.Active
9.Queen Cha
10.Young Grace
Queen Cha yaririmbiye imbere ya Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo
Minisitiri Uwacu Julienne yarebye imikino isoza iri rushanwa
Queen Cha yari afite n'ababyinnyi babiri bigaragara ko aribo azitabaza muri PGGSS8
Queen Cha umukobwa wa Mugemana Charles umuganga wa Rayon Sports
Muhongerwa Alice umukozi muri FERWABA ni umwe mu bari bagize ikipe y'abahoze bakina Baskteball
Ikipe ya Shooting Touch (Umukara) yatsinzwe amanota 69-31
Nyuma y'umukino basuhuzanyije bya kivandimwe
Ikipe y'abahoze bakina Basketball ni yo yatwaye igikombe
Ikipe ya IPRC South WBBC
Ikipe ya WBBC
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO