RFL
Kigali

Umuhanzikazi abanyakigali bavuga ko yatera ikirenge mu cya Knowless nawe agatwara Guma Guma-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/07/2018 7:25
1


Abahanzikazi Charly&Nina, Marina, Young Grace na Queen Cha, ni abakobwa bahabwa amahirwe menshi n’Abanyakigali yo gukora amateka bakegukana irushanwa rikomeye mu muziki nyarwanda rya Primus Guma Guma Super Star mu zindi nshuro ziri imbere.



Kuva Ingabire Butera Jeanne wamamaye nka Knowless yatwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya Gatanu nta wundi mukobwa uravugwa cyangwa ngo ahabwe amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa ngarukamwaka.

Primus Guma Guma Super Star, iri mu mashimwe akomeye buri muhanzi nyarwanda yifuza gutwara. Imyaka ibaye umunani, iri rushanwa riba, rimaze gutwarwa n’abagabo barindwi n’umugore umwe ari we Knowless Butera ubarizwa mu inzu itunganyamuziki ya Kina Music.

imyiteguro y'ahazabera

I Gikondo ahabereye igitaramo cya Nyuma cya PGGSS8

Hari benshi bavuga ko Knowless yiriye akimara mu myaka yose amaze akora umuziki, yikinana mu kibuga wenyine kugeza n’ubu byanamuhesheje kwegukana amashimwe akomeye, muzika ye yambuka imigabane, ngo kubona umusimbura biragoye nk’uko benshi bakunda kubivuga. Mu bitekerezo bya benshi bakunda kuvuga ko bikigoye ko haboneka undi mukobwa utwara irushanwa rya Guma Guma nk’uko Knowless yabikoze ku nshuro ya Gatanu akandika amateka y’umuhanzikazi wa mbere waryegukanye.

Arichade utuye i Gikondo mu mujyi wa Kigali waganiriye na Inyarwanda.com/TV yavuze ko iyo Marina aza kujya muri Primus Guma Guma Super Star y’uyu mwaka wa 2018 yari kubikora neza. Ati “Mu bakobwa undi njyewe numvaga iyo Marina ajyamo yari kubikora cyane ariko ndumva Young Grace ntakabuza ni we uzaza imbere mu bakobwa.” Yavuze kandi ko nta cyizere yahaga Young Grace cyo gutwara Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani, ngo nta mbaraga afite. Ni nako byagenze koko dore ko Young Grace atigeze aboneka muri batanu ba mbere bitwaye neza muri PGGSS8, icyakora yabonetse muri batatu batowe cyane.

Nshimiyimana we avuga ko Queen Cha ari we watwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star agasimbura Knowless wicaye kuri iyi ntebe, imyaka itatu ikaba ishize. Ati “Nakumva ari Queen Cha wayitwara.” Impamvu atanga ngo n’uko asanzwe yiyumvamo Queen Cha, ikirenze kuri ibyo ngo ni we akunda kandi ni we yumva watwara igikombe.

Minani Felix avuga ko Young Grace ariwe waba umusimbura wa Knowless Butera nawe akegukana iri rushanwa umwaka utaha. Ati “Young Grace, Young Grace rero buriya nawe indirimbo ze ziba zisobanutse neza. Nkumva ko nawe agerageza.”

Ntwari we avuga ko atajya aha amahirwe abakobwa yo kuba batwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ariko ko Charly&Nina babaye barimo aribo yakwifuza ko baritwara. Ati “Umwaka utaha bajemo ni Touch, nibo.”

Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani yasojwe kuwa 14 Nyakanga 2018, isorezwa i Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali ahasanzwe habera Expo (imurikagurisha). Mu bahanzi bahabwaga amahiwe menshi uyu mwaka yo kwegukana iri rushanwa nta mukobwa wari urimo, ibintu benshi bavuga ko igihe kigeze kugira ngo Knowless abone umusimbura.

PGGSS8

Bamwe mu banyakigali twaganiriye bahamya ko Marina, Queen Cha, Young Grace ndetse na Charly&Nina umwe muri bo yasimbura Knowless akegukana Guma Guma

Résultat de recherche d'images pour "Knowless yeguaknye Primus Gum Guma-Inyarwanda.com"

Ubwo Knowless yegukanaga Primus Guma Guma ku nshuro ya Gatanu

REBA HANO UMUHANZI ABANYAKIGALI BAVUGA KO YASIMBURA KNOWLESS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bab5 years ago
    Charly na Nina bagiyemo bahita baritwara





Inyarwanda BACKGROUND