RFL
Kigali

Queen Cha avuga iki ku kuba yasura umuryango wa Dj Coxxx bahoze bakundana ariko ubu wakoze ubukwe?–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/12/2017 13:00
0


Queen Cha ni umuhanzikazi wubatse izina rikomeye mu bakunzi ba muzika nyarwanda. Ni umwe mu bahataniraga igihembo cya Primus Guma Guma Super Star7. Mu minsi yashize byaremejwe ko yatandukanye n’uwahoze ari umukunzi we ndetse nyuma uyu musore wakundanaga na Queen Cha akora ubukwe.



Inyarwanda.com yegereye Queen Cha imubaza niba yaba yaratashye ubukwe bw’uwahoze ari umukunzi we maze uyu muhanzikazi atangaza ko atigeze abutaha cyane ko atari hafi bitewe n’izindi gahunda. Abajijwe niba hari ubutumwa yigeze amugenera wenda amwifuriza kugira ubukwe bwiza Queen Cha yabwiye Inyarwanda.com ko nta butumwa bwihariye yamuhaye uretse ubwo ahora avugira ku ma radiyo cyane ko kenshi akunze gutangaza ko yishimiye kuba uyu bahoze bakundana yarakoze ubukwe.

Queen Cha

Queen Cha ubwo yari mu gitaramo na Riderman banafitanye indirimbo izajya hanze mu minsi ya vuba

Queen Cha yabajijwe niba byibuza ajya atekereza kuba yasura uyu muryango, nk’umuryango w’umuntu babanye igihe kinini wamubereye umukunzi igihe kinini, maze avuga ko atari ibintu ajya atekerezaho ahubwo ko biramutse bibaye yasura uyu muryango cyane ko Dj Coxxx ari umuntu biganye babanye ku buryo kumusura ntakibazo abibonamo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA QUEEN CHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND