RFL
Kigali

Puff Daddy ni we uyoboye urutonde rw’abantu b’ibyamamare ku isi binjije akayabo muri 2017

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/06/2017 19:21
0


Umuhanzi Puff Daddy ni we uza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abantu b’ibyamamare binjije amafaranga menshi muri uyu mwaka nkuko byashyizwe ahagaragara n’urubuga ‘Forbes’.



Sean John Combs uzwi nka Puff Daddy,P. Diddy, wamenyekanye  cyane mu njyana ya Hip Hop mu ndirimbo nka ‘I Need a girl’,Bad Boy for Life,’ I’ll Be Missing You’ n’izindi zitandukanye ni we winjije amafaranga menshi kurusha ibindi byamamare byo ku isi bitandukanye.

Uyu mugabo ufita abana batandatu yinjije asaga miliyoni 130 z’amadolari y’Amerika (ni ukuvuga asaga  108,550,000,000 mu mafaranga y’u Rwanda) mu mezi 12 ashize. Uyu mwanya, Diddy awusimbuyeho Taylor Swift wari warinjije miliyoni 170 z’amadolari y’Amerika umwaka ushize wa 2016,ubu akaba yaramanutse cyane kuko ubu ari ku mwanya wa 49 aho yinjije miliyoni 44 z’amadolari y’Amerika gusa.Kuri uru rutonde Beyonce umugore wa Jay-Z ni uwa kabiri na miliyoni 105 z’amadolari y’Amerika mu gihe umwaka ushize wa 2016 yari ku mwanya wa 34.

Inkuru dukesha urubuga Variety igaragaraho urutonde rw’abantu b’ibyabyamamare icumi baje bakurikira Puff Daddy mu kwinjiza amafaranga menshi mu mezi 12 ashize aribo aba bakurikira.

2. Beyoncé, $105 million
3. J.K. Rowling, $95 million
4. Drake, $94 million
5. Cristiano Ronaldo, $93 million
6. The Weeknd, $92 million
7. Howard Stern, $90 million
8. Coldplay, $88 million
9. James Patterson, $87 million
10. LeBron James, $86 million

Image result for puff daddy

Puff Daddy ni we uyoboye urutonde rw'ibyamamare byinjije amafaranga menshi muri 2017

Image result for Beyonce umuhanzi

Beyonce yaje ku mwanya wa 2 mu gihe muri 2016 yari ku mwanya wa 34 ku isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND