RFL
Kigali

Professor Jay yatangaje ko agiye kwitabaza inkiko nyuma yaho inzu ye ishiriweho akamenyetso kavuga ko igiye gusenywa

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:4/08/2017 21:03
0


Umudepite akaba n’umuraperi ukomoka mu gihugu cya Tanzania,Professor Jay yavuze ko agiye kwitabaza inzego z’ubutabera nyuma yaho inzu ye iri mu mujyi wa Dar Es Salaam ishyizweho akamenyetso kavuga ko igiye gusenywa kubera iyagurwa ry’umuhanda.



Joseph Haule uzwi ku izina rya Professor Jay yatangarije radiyo Clouds aya makuru avuga ko we n’abaturanyi be ko bagiye kurega leta mu rukiko kuko ngo izu zabo zigiye gusenywa mu buryo bw’amaherere kuko ngo ubuso bashaka kwagura kuri uyu muhanda bungana na metero 121.5 ari bunini cyane. Yagize ati”Tuzi ko uburenganzira bwacu nta handi twabubonera hatari mu rukiko,ni yo mpamvu tugiye kujyana yo ikirego cyacu kugira ngo turebe ko twakwirwanaho”.

jay

Professor Jay mu nteko ishinga amategeko aho ahagarariye mu nteko agace kitwa Mikumi.

Professor Jay yongeyeho ko izi nzu zabavunnye cyane ubwo bazubakaga,ati”Nk’iyi nzu nayubatse mbikesheje umuziki,ukaronka 200,000 y'amashiringi ya Tanzania ugakuramo 50,000 y'amashringi ya Tanzania ukagura imisumari n’andi nyuma agashira”.Yunzemo ko kubona inzu yawe isenyutse mu munsi umwe ndetse leta ntiguhe ingurane ari ibintu bibabaje kandi bizagira ingaruka mbi kuri rubanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND