RFL
Kigali

Producer Washington yasohowe mu nzu yishyuzwa ubukode bw’amezi ane

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2018 10:28
0


Umunya-Uganda umaze igihe akora umwuga wo gutunganya indirimbo z’abahanzi, David Ebangit wamenyekanye nka Producer Washington yasohowe mu nzu yishyuzwa ubukode bw’amezi ane atari yishyura.



Washington yari asanzwe atuye muri ‘zone’ yitwa Komambiga mu gace ka Kisasi. Kuri uyu wa 28 Nzeli ni bwo imitungo ye yasohowe mu nzu yabagamo nyuma y’uko ananiwe kwishyura ubukode bw’amezi ane. Yishyuzwaga amashilingi miliyoni 2.2  ya Uganda.

Amakuru agera ku kinyamakuru Ugbliz ducyesha iyi nkuru aravuga ko Washington atari umwenda w’amashilingi miliyoni 2.2 ya Uganda gusa yagombaga guha nyir'inzu Grace Kansiime, ahubwo ngo no muri Nyakanga yagomba kwishyura ubukode bw’inzu, amashilingi 550,000 ya Uganda.

Mu bindi yagombaga kwishyura harimo amazi, asabwa gutanga amashilingi 261, 2014 ya Uganda, ndetse n'amashilingi 600,000 ya Uganda y’ibintu yagiye akoresha ari muri iyo nzu; byose hamwe bikaba amashilingi 3,611, 204 ya Uganda.

Producer Washingtone evicted from house

Ibikoresho bya Producer Washington byapakiwe imodoka

Byatunguye abaturanyi be babonye ibikoresho bya Producer Washington ufite izina rikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba bisohorwa mu nzu yari acumbitsemo. Ngo ibikoresho bye byashyizwe mu mudoko ebyiri nini bijyanwa ahantu hatigeze hamenyekana.

Iki gikorwa cyo gusohora ibikoresha bya Washington mu nzu yari acumbitsemo cyari kiyobowe na Joseph Yamurebire uri mu ishami riteza cyamunara ndetse na Bailiffs ukora mu rukiko. Iki kinyamakuru kivuga ko hatigeze hamenyakana niba Washington yari muri iyi nzu ubwo ibikoresho bye bajyanwaga ahantu hatigeze hamenyekana.

Muri 2003 ni bwo Washington yisunze umuvandimwe wa Bobi Wine witwa Eddie Yawe muri ‘studio’ yitwa Dream Studios, bakorana indirimbo zitandukanye baza no guhurira ku mushinga w’indirimbo ya Bobi Wine yitwa ‘Bada’. Iyi ndirimbo yatumye Bobi Wine aba umuhanzi w’umwaka muri Uganda atangira guhangwa amaso na benshi.

Muri 2011, Washington yashyizwe mu bahatanira ibihembo bya PAM Awards, aho yari mu cyiciro cya Producer utunganya amajwi y’indirimbo (Audio Producer). Muri 2009 ni bwo yari yasinyanye amasezerano n’itsinda rya Goodlfye akabatunganyiriza indirimbo muri ‘studio’ yabo yitwa Goodlyfe Magic.

Producer Washington yakoze indirimbo z’abanyamuziki batandukanye barimo Bebe Cool, Bobi Wine, Julian Kanyomozi, AY, Dudu Baya, Nameless n’abandi benshi. Hari igihe cyageze uyu mugabo yigarurira isoko ry’umuziki mu Rwanda, aho yakoranye kandi n’abanyarwanda barimo Urban Boys, Queen Cha, Allion n’abandi benshi.

Producer Washingtone evicted from house

Producer Washingtone evicted from house

Washington yasohowe mu nzu yishyuzwa ubukode






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND