RFL
Kigali

Producer Trackslayer yagejeje ikirego muri Polisi cy’umuntu wamwiyitiriye ukomeje kurya abantu utwabo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/10/2017 12:00
0


Trackslayer usanzwe atunganya umuziki, avuga ko yasabye polisi gukurikirana umuntu wamwiyitiriye kuri Facebook akaba yandikira inshuti ze azisaba amafaranga. Uretse kumenyesha polisi, uyu musore yanamenyesheje inshuti ze kuri Facebook ko zaba maso



Uyu musore aganira na Inyarwanda.com yagize ati” Urabona kuri facebook hadutse umusore wanyiyitiriye akajya akoresha amafoto yanjye akuye kuri account yanjye bwite, yirirwa yandikira abantu ababwira ko azabakorera indirimbo bamwe akabaka amafaranga ababwira ko agize utubazo ashaka gukemura hari benshi bamaze kubimbwira.”trackslayerTrackslayer yamaze kumenyesha abamukurikira ko hari uwamwiyitiriye n'ubu ugishakishwa bityo ngo ntazagire uwo yongera kwiba

Producer Trackslayer avuga ko yitabaje Polisi ayimenyesha ikibazo ahura nacyo bakamusaba kwandika amagambo abimenyesha abamukurikira mu gihe polisi nayo ikomeje iperereza ngo uwiyitirira uyu musore utunganya muzika cyane cyane iy'abaraperi. Kuri ubu avuga ko impamvu ahisemo kubizana mu itangazamakuru ari uko uyu wamwiyitiriye n'ubwo Polisi yatangiye iperereza ariko we atarareka umugambi we wo gucucura abantu utwabo dore ko ngo n'ubu hari abakomeje kumuhamagara bamubaza iby’amafaranga ari kubasaba.

trackslayerAtangaza ko account ye ya nyayo ari iyi ngiyi bityo abakoresha izindi ngo ni abatekamutwe

Aha yagize ati ‘nkubu uyu munsi (ku wa gatatu tariki 18 Ukwakira 2017) hari inshuti yanjye y’umuhanzi uba muri Amerika yandikiye amubwira ko mfite ibibazo nshaka amafaranga nzamusubiza mu minsi ya vuba icyakora kuko uwo tuziranye mbere yo kubikora yabanje kumpamagara bityo nsanga ntakomeza kumureka ahubwo nabimenyesha abantu kugira ngo abe yarekera aho cyangwa nanabikora azasange abantu bamuzi.”

Nshuti Peter wamamaye nka Trackslayer  ni umusore wakoze nyinshi mu ndirimbo zirimo izo yakoreye Bull Dogg, Green P, Riderman ndetse nabandi bahanzi bakomeye bagiye bakorana mu rugamba rwo guteza imbere muzika.

UMVA HANO MECHAMENT INDIRIMBO YA BULL DOGG TRACKSLAYER YAKOZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND