RFL
Kigali

Producer Iyzo yatangiye kuririmba ahereye ku ndirimbo ‘Zarahitinze’- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2018 18:48
0


Niyonzima Isaac ubusanzwe witwa Iyzo Pro wamamaye mu gutunganya amashusho n’amajwi y’indirimbo z’abahanzi batandukanye yatangiye gukora umuziki aho yahereye ku ndirimbo ‘Zarahitinze’ yashyize hanze kuri uyu wa kane afatanyije na The Hero.



Iyi ndirimbo igizwe n’uruvangitirane rw’indimi; Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili. Muri iyi ndirimbo Iyzo Pro aririmba abwira umukunzi we ko amukunda adakwiye kwita ku byo abantu bavuga.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Iyzo Pro yavuze ko kuba yatangiye gukora umuziki bitavuze ko ahagaritse gukora no gutunganya muzika ahubwo ko byose agiye kubifatanya, yizeye ko ntakizabangamira ikindi. Iyzo Pro yakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe nka Urambabaza ya Big Fizzo yanakoze indirimbo ya Joddy Phibi Madina,  yanakoranye na Dj Pius Secret Love yanakoranye kandi na Davis D wamenyekanye mu ndirimbo Biryongo.

REBA HANO 'ZARAHITINZE' YA IYZO AFATANYIJE NA THE HERO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND