RFL
Kigali

Producer Bob wakoze akazi katoroshye muri 2014 yiteguye kugira uruhare mu kugeza muzika ku yindi ntera

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/11/2014 16:04
5


Producer Bob asanga zimwe mu ntego na gahunda yari yarihaye mu gufatanya n’abahanzi kuzamura muzika y’u Rwanda amaze kubigeraho, indirimbo yakoze by’umwihariko muri uyu mwaka zikaba zimwereka ko yagize uruhare rugaragara mu kuzamura muzika bityo uyu mwaka umuhaye imbaraga zo kuzarushaho muri 2015.



Uyu musore wakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe muri uyu mwaka wa 2014, yanafashije abahanzi bakomeye b’abanyarwanda kandi bazwiho ubuhanga, muri abo hakaba harimo abahanzi b’injyana gakondo, abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abandi bahanzi bose muri rusange, ibi agasanga ari ubufatanye bukomeye akomeje kugirana n’abahanzi kimwe n’abandi bose bateza imbere muzika nyarwanda, kuburyo uyu mwaka wa 2014 umusigiye imbaraga nyinshi ndetse n’ingamba nshya za 2015.

Producer Bob yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe muri 2014

Producer Bob yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe muri 2014

Mu ndirimbo zakunzwe uyu mwaka zakozwe na Producer Bob ukorera mu nyubako yo kwa Ndamage mu mujyi wa Kigali, harimo nka Ngera ya Jules Sentore, Umpe akanya ya Jules Sentore na Teta, Kwifata ya Teta, Umuziki ya Umutara Gaby, indirimbo zigize ama albums y’abahanzi bakomeye barimo Cecile Kayirebwa, Album ya Masamba, Album ya Jules Sentore, Album ya Aline Gahongayire, Album ya Tonzi, zimwe mu ndirimbo zigize Album ya Gaby Kamanzi, zimwe mu zigize Album ya Patient Bizimana, zimwe mu zigize Album ya Knowless ndetse n’abandi benshi batandukanye barimo n'amakorali nka Maranatha, Singiza, Amahoro Choir,...

REBA HANO KWIFATA YA TETA

Producer Bob akoresha ibikoresho bya muzika bigezweho

Producer Bob akoresha ibikoresho bya muzika bigezweho

Nyuma yo gukorana n’abahanzi bakomeye mu gihugu kandi umusaruro w’ibikorwa bye ukagaragarira buri wese, Producer Bob yiyemeje kuzarushaho guhanga udushya kandi agashyira imbaraga mu bihangano akorera abahanzi, kuburyo yiteze kuzakora byinshi kandi byiza biruseho mu mwaka wa 2015, ibi bikazamuteza imbere, bigateza imbere abahanzi bamugana ndetse bikazateza imbere n’umuziki nyarwanda muri rusange.

REBA HANO UMPE AKANYA YA JULES SENTORE NA TETA

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Clement 9 years ago
    Mwana uranyemeje wangu komerezaho
  • Alice 9 years ago
    Ndakwera wanjye
  • Mumporeze 9 years ago
    Bob ndagukunda kandi ndagushyigikiye
  • Mumporeze 9 years ago
    Bob ndagukunda kandi ndagushyigikiye
  • Anitha 9 years ago
    Komereza Aho muhungu wacu turagukunda





Inyarwanda BACKGROUND