RFL
Kigali

Producer Aaron Nitunga uvuye kwivuriza mu Buhinde yakoranyije abahanzi bamubaye hafi arabashimira –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/03/2018 12:18
1


Mu minsi ishize nibwo byamenyekanye ko Producer Aaron Nitunga arwariye mu Rwanda ariko kandi ubushobozi bumaze kumubana buke ngo ajye kwivuza cyane ko indwara yari arwaye yari ayimaranye igihe kinini yivuza ariko ntikire, nyuma uyu mugabo yagiye kwivuza mu Buhinde aho yavuye yorohewe ku buryo yanatumyeho abamufashije ngo abashimire.



Iki gikorwa cyo gushimira abanyamuziki babaye hafi uyu mugabo w’umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi wabereye mu cyumba cy’inama cy’Inteko y’Ururimi n’Umuco (RALC) ahari hateraniye bamwe mu bahanzi bafashije uyu mugabo cyane ko abamufashije bose batabashije kuhagera ariko nanone ntihari bake. Aha hakaba havugiwe ubuhamya bw’uko uyu mugabo yagiye kwivuza ndetse nuko yagarutse mu rwego rwo gusangiza uwo yise umuryango we mushya ibijyanye n’urugendo rwe.

Aaron Nitunga yatangaje ko igihe yari arwaye yari yatangiye kwiheba yumva igisigaye ari uko yapfa ndetse ntanumuntu ashaka ko yamuvugisha, uyu mugabo yashimiye abahanzi n’abanyamuziki muri rusange babanye nawe mu burwayi bwe kugeza ubwo avujwe kuri ubu akaba ari koroherwa. Uyu mugabo yatangaje ko umutwe yari urwaye atari yarigeze amenya ikiwutera ariko kuri ubu akaba yaramenye icyo arwaye ndetse banamuhaye imiti izamara amezi atandatu akaba yakira.

Aaron yashimiye bikomeye Tonzi wari uhagarariye iki gikorwa cyo kumufasha we na Aimable Twahirwa , usibye aba ariko yanashimiye buri wese uruhare yagize mu kumufasha kimwe n’abanyarwanda muri rusange bamubaye hafi yaba mu buryo bw’amikoro ndetse n’amasengesho. Tonzi afashe ijambo yashimiye buri wese wababaye hafi akifatanya nabo aboneraho guhita atangaza ko guehra uyu munsi gahunda zose zari zashyizweho zo gufasha Aaron Nitunga zihagaze cyane ko icyari kigamijwe kigezweho bityo konte yari yafunguwe ikaba yahise ifungwa kimwe na nimero ya Mobile Money yari yafunguwe. Tonzi yagize ati:

Turashima Imana ko Aaron Nitunga avuye kwivuza si ibintu byari byoroshye ni ibintu byahagaze amadorali y’Amerika arenga ibihumbi cumi na bitanu (15000$) icyakora turashima Imana ko yahabaye igakoresha abantu bayo ubu bushobozi bukaboneka. Ubu Aaron yakize turashima Imana, icyakora nkabari bahagarariye igikorwa cyo gukusanya inkunga ye turabamenyesha ko uburyo bwose bwari bwakoreshejwe ngo inkunga ye ikusanywe bwamaze guhagarikwa ubu Aaron yarorohewe uwamushaka yamusura ku giti cye cyangwa akamuhamagara ku giti cye kandi turashima Imana ibyo yakoze tunashimira buri wese witanze ngo bigerweho.

Buri wese wari muri iki cyumba wafashe ijambo yashimaga Imana yakoze ibikomeye Aaron Nitunga akaba yaragarutse yorohewe ariko by’umwihariko Aaron Nitunga akaba yatangaje ko nubwo yorohewe akeneye akanya ko kuruhuka byibuza agafata amezi atatu y’ikiruhuko mbere yuko atangira akazi aha akaba yatangaje ko hari abahanzi bamufataga nka bihemu kuko atabarangirije imishinga ariko yasabye imbabazi avuga ko nawe atari we ahubwo ari ubuzima butari bumeze neza ariko yemeza ko nagaruka mu kazi azagaruka ari Aaron mushya utandukanye nuwo bari bazi mbere.

aaron nitungaUyu mubyeyi niwe wamenye bwa mbere ko Aaron yarembye yiyemeza kubimenyesha Tonzi wahise abifata nk'ibye agakoranya abanyamuziki ngo bafashe uyu mugabo w'umuhanga mu gutunganya indirimbo z'abahanzi ba muzikaaaron nitungaTonzi wari ukuriye iki gikorwa na Intore Tuyisenge ukuriye ihuriro ry'abahanzi ba muzikaaaron nitungaAimable Twahirwa wakiriye iki gitekerezo akakigira icye agafasha Tonzi guhuza abanyamuzikiaaron nitungaAaron Nitunga na Isaie umusore wamuherekeje kwivuza mu Buhindeaaron nitungaAaron Nitunga yari yuzuye amashimwe ZiggyZiggy 55 yari muri iki gikorwaaaron nitungaYvan Buravan nawe yari yitabiriye ibi biganiroaaron nitungaAlpha umugabo wa Tonzi nawe yari ahariaaron nitungaMunyenshoza Dieudonne yari yitabiriye iki gikorwaaaron nitungaGaby Kamanzi na Eddie Kamoso aaron nitungaBahati Alphonseaaron nitungaaaron nitungaYari inama yo kwishimira ibyagezwehoaaron nitungaAaron Nitunga wongeye gutora agatege yafatanye ifoto n'abari bitabiriye iyi nama 

AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy -Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Yoo ni byiza Imana y u Rwanda ibahe umugisha pe kandi ishimwe kubw ibyo byose yakoze.





Inyarwanda BACKGROUND