RFL
Kigali

Producer Aaron Nitunga arajya kwivuza muri iki cyumweru, amafaranga habonetse igice, kwitanga birakomeje

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/02/2018 7:02
1


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru z’uburwayi bw’umugabo uzwi mu gutanganya indirimbo za benshi mu bahanzi b’abanyarwanda Aaron Nitunga, gusa ntiharamenyekana indwara arwaye cyane ko no mu byo azaba agiye gukora harimo no guzusumwa indwara arwaye nyiri izina. Kugira ngo uyu muhanzi ajye kwivuza hari hakenewe amadorali 30 000.



Icyakora aya mafaranga atari make cyane ko arenga 25 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda, abanyamuziki ba hano mu Rwanda bari biyemeje kuyaterateranya kugeza abonetse uyu mugabo akajya kwivuza. Kuva batangira guterateranya amafaranga yo kuvuza uyu mugabo ayo bashakaga kugeza ntabwo yigeze yuzura, kuri ubu hamaze kuboneka make ariko abari gutegura iki gikorwa biyemeje kujya kumuvuza bagakomeza gukusanya amafaranga yandi ariko byibuza uyu mugabo akaba avuye mu Rwanda.

Tonzi umwe mu bari gufasha Aaron Nitunga bakusanya aya mafaranga yabwiye Inyarwanda.com ko bahisemo kujya kuvuza uyu mugabo amafaranga ataraboneka yose ariko byibuza akaba agiye mu Buhinde akivuza mu gighe bazaba bakusanya n'andi ku buryo igihe azaba avuzwa hari umubare runaka w’amafaranga bazaba bongeye kubona bakazayamwoherereza ariko byibuza akaba yivuza.

aaron nitungaAaron Nitunga mu minsi ishize ubwo hatangizwaga gahunda yo kumushakira ubufasha ngo ajye kwivuza

Tonzi yatangaje ko bafashe iki cyemezo cyo kohereza Aaron Nitunga kujya kwivuza mu rwego gusiganwa n’igihe kuko arwaye kandi arembye bityo ngo mu gihe hari ubushobozi buke bubonetse yaba agiye kwivuza ahubwo abantu bagasigara bashakisha amafaranga yo kwishyura byose.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Tonzi  yabwiye umunyamakuru ko kuri ubu hari ibyangombwa by’inzira bari batarabona ariko mu masaha atarenze 24 biba byabonetse ku buryo nta zindi ngorane zibayeho Aaron Nitunga yajya kwivuza ku wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2018, ariko nkuko twabigarutseho hejuru ngo ubufasha bw’uyu mugabo buracyatangwa.

Kuri ubu hashyizweho uburyo bworohereza abafite umutima wo gufasha haba mu Rwanda n’abari hanze. Ku b’imbere mu gihugu hashyizweho nimero ya Mobile Money yanditse kuri Dusabimana Isaie (0780682366) wamurwaje igihe kirekire ndetse na konti ziri muri Access Bank ari zo (7002410104673301RWF) na (7002410204673302USD), ku baba hanze bakoresha uburyo bwa ’Wire Transfer’ bifashisha Swift Code: BKORRWRW.

Producer Aaron witabiriye inama yo kumutera inkunga arembye yahavugiye ijambo atungura benshi –VIDEOAaron Nitunga avuga ko yagerageje kwivuza ariko bikagorana

Producer Aaron Nitunga wavukiye mu Burundi akaba igihe kirekire mu Rwanda, avuga ko yivuje mu bitaro bikomeye haba muri Afurika y’Epfo, mu Burayi no muri Canada ariko indwara ye ntiyigaragariza abaganga. Mu gusobanura uburwayi bwe avuga ko abaganga bose bamusuzumye babuze neza icyo arwaye gusa ngo aribwa mu buryo budasanzwe n’umutwe wamurembya akamererwa nabi cyane ku buryo adatabawe byihuse yazapfa mu buryo butunguranye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karangwa6 years ago
    Ni byiza nukuri ku banyamuziki bacu,kugira umutima utabara Kandi Tonzi rwose uwo murimo urakubereye cyane,ibyo kuririmba uzabivemo byo kuko urashaje bisigaye byarakunaniye(ni inama naguhaga)





Inyarwanda BACKGROUND