RFL
Kigali

Priyanka Chopra wabaye Nyampinga w'isi mu 2000 yambitswe impeta n’umukunzi we arusha imyaka 9-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/08/2018 5:55
0


Priyanka Chopra , umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime wubashywe mu ruganda rw’imyidagaduro mu gihugu cy’u Buhinde ndetse wanabaye Nyampinga w'isi mu 2000 yambitswe impeta n’umukunzi we, Nick Jonas, bitegura kurushinga mu minsi iri imbere. Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bitatu hari ibihuha byavugwaga y’uko aba bombi bakoze ubukwe.



Nicholas Jerry Jonas witegura kurushinga na Priyanka, ni umunyamerika, umwanditsi w’indirimbo akaba anatunganya indirimbo. Afite imyaka 25 y’amavuko. Yavukiye mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Areshya na metero imwe na sentimetero 70.  Priyanka Chopra, ni umuhindekazi ukina filime, ni umuririmbyi, atunganya filime ndetse yanatsindiye ikamba rya Nyampinga w’isi mu mwaka w’2000. Afite imyaka 36 y’amavuko, areshya na metero imwe na sentimetero 65.

Nick Jonas yemeje ko yamaze kwambika impeta umukunzi we mu butumwa yanyukjije kuri Instagram kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/08/2018 aho yagize ati “ Umugore wa Jonas w’ahazaza. Umutima wanjye. Urukundo rwanjye.” Ubu butumwa bwaherekejwe n’ifoto y’aba bombi barebana akana ko mu jisho.

aba bombi

Aba bombi baritegura kurushinga

Ifoto Nick Jonas yakoresheje amenyesha abantu ko yambitse impeta umukunzi we, ni nayo Chopra yakoresheje avuga ko yavuye ku isoko. Ati “Nafashwe… N’umutima wanjye na roho yanjye.” Uyu mukobwa yanashyize hanze andi mafoto y’abo mu muryango we bari muri uyu muhango yambikiwemo impeta imuteguza kurushinga. Yanditse ati “Ubu ni bwo buryo bwiza bwo kubikora…N’umuryango wanjye n’Imana..Mwakoze mwese kubwo kunyifuriza ibyiza n’imigisha.”

Nick yambitse impeta Chopra nyuma y’uko batangiye gukundana muri Gicurasi uyu mwaka. Nick wahawe ikaze mu muryango wa Chopra, yageze mu mujyi wa Mombai muri uyu muhango ari kumwe n’umubyeyi we, Paul Kevin Jonas wanditse kuri instagram avuga ko yishimiye kuba umuhungu we yambitse impeta uwo akunda. Yongeyeho ko bahaye ikaze umukazana wabo Priyanka Chopra.

Ikinyamakuru Elle cyavuganye n’inshuti ya Chopra maze atangaza ko uyu mukobwa yateguye uyu muhango wo kwambikwa impeta mu buryo bwa gakondo bw’umuco wabo w’abahinde agamije kubahisha umuryango we. Ngo ibyabo bakomeje kubyihutisha mu ibanga rikomeye ku buryo mu minsi iri imbere bashobora gutungurana bakarushinga.

AMAFOTO:

bamboikamy

Bambikanye impeta

bazrushinga

 Priyanka Chopra engagement

Ibirori by'aba bombi byabereye mu mujyi wa Mombai

Byari umunezero mu nshuti n'abavandimwe

Umukinnyi wa filime, Ronnie nawe yari muri uyu muhango

Sharma nawe yagije kubashyigikira

Mukesh Ambani, umukobwa we Isha Ambani ndetse n’umugore we Nita Ambani

 


AMAFOTO: Varinder Chawla






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND