RFL
Kigali

Princess Priscillah yashyize hanze indirimbo nshya ‘Warandemewe’ yatangiye gukoraho muri 2016 –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/01/2018 8:57
5


Princess Priscillah ni umwe mu bahanzikazi bake batangiye muzika mu gihe byari bikomeye ku bakobwa gukora umuziki dore ko icyo gihe bari bake cyane, nyuma y’igihe kinini akora muzika Princess Priscillah yaje kwerekeza muri Amerika aho yari agiye gukomereza amasomo ye, icyakora magingo aya uyu muhanzikazi akomeje gukorera umuziki muri Amerika aho



Uyu muhanzikazi ufite abakunzi batari bake muri muzika y’u Rwanda kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Warandemewe’ iyi ikaba indirimbo uyu muhanzikazi yatangiye gukoraho muri 2016 cyane ko aribwo binyuze kuri Youtube ya Mo Music bari batangiye kwamamaza iyi ndirimbo cyera ariko ikaba yari itarajya hanze, iyi ikaba indirimbo nshya ya Princess Priscillah.

princess

‘Warandemewe’ indirimbo nshya ya Princess Princess ni indirimbo yakorewe muri Mo Music studio n’ubundi ikoreramo Lick Lick uri gufasha bya hafi uyu muhanzikazi akaba arinawe ukunze kumukorera amashusho y’indirimbo, nkuko Princess Priscillah yabitangarije Inyarwanda.com ngo amashusho y’iyi ndirimbo nayo mu minsi ya vuba araba yageze hanze cyane ko ku bwe asanga 2018 ari umwaka wo gukora cyane dore ko ubu ari gushyira hanze indirimbo zikubiye kuri Album ye nshya yarangije gukora cyane ko ubu arajwe ishinga no gushyira hanze indirimbo imwe ku yindi nkuko yabyibwiriye Inyarwanda.com.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA PRINCESS PRISCILLAH 'WARANDEMEWE'

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fidele6 years ago
    Nyimbo nzuli kbs keep up the good work princess
  • lyse6 years ago
    perfecto
  • Fils6 years ago
    Defenitely an ok song ariko nyiruta ize za mbere
  • Alice6 years ago
    Priscillah urukundo rurakwishe..., niba uri nterested kuba lesbian, follow me on facebook: Lesibian-Sex-1620834018192621
  • 4446 years ago
    cute song@





Inyarwanda BACKGROUND