RFL
Kigali

Pogatsa yashyize hanze Album ivuga ku mateka y’abanyarwanda ikanagaruka ku bavuga ko abahanzi nyarwanda bashishura

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:7/11/2018 18:06
1


Umwe mu basore bakorera muri Green Ferry Music yashyize hanze umuzingo we uriho indirimbo 14 agendeye ku myumvire imwe n’imwe y’uko abahanzi bafatwa ndetse n’amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda.



Ubusanzwe yitwa Ndorisimbi Thierry, amazina y’ubuhanzi akaba akoresha Pogatsa (POG). Umuzingo yashyize hanze yawise 'Ngoma 100'. Yatangarije Inyarwanda.com ko iyi album yayikoze ashaka kugaragaza imbaraga n’imyitwarire by’u Rwanda n’abanyarwanda ndetse no ku bakunze kuvuga ko abahanzi nyarwanda bashishura nta nganzo bigirira. Yagize ati:

Album yanjye Ngoma100 nayise uko nshaka kugaragaza imbaraga z’ubunyarwanda zitarangira ngendeye ku mateka nzi yabaye ku gihugu mvukamo. Harimo n’ibyo bakunda kuvuga ko abahanzi nyarwanda dushishura nta njyana yacu tugira! Ibyo bintu bibiri ni byo ahanini byatumye nkora Ngoma 100.

Pogatsa

Pogatsa yakoze Album igaruka ahanini ku banyarwanda

Kanda Hano ubone Album Ngoma 100 ya Pogatsa


Mu ndirimbo14 ziri kuri iyi Album ya Pogatsa, harimo iyitwa ‘Rugigana’ ivuga uko abazungu baje bagahindura gakondo y’abanyarwanda bakayivangamo imico yabo. Harimo iyitwa ‘Kanjogera’ ivuga amateka ye muri macye ndetse na ‘Ryangombe’ igaruka ku muco wo guterekera wakorwaga na Ryangombe ubwe nk’uko Pogatsa yabidutangarije.

Pogatsa

Pogatsa ababazwa nabavuga ko abahanzi nyarwanda bashishura nta nganzo bagira

Uyu muhanzi yashimangiye ko iyi Album yayikoreye umunyarwanda wese iyo ava akagera ndetse indirimbo zose uko ari 14 ziyiriho ziri hanze, uwazishaka yazisanga kuri YouTube kandi ko yanakoze igitaramo cyo kuyimurika ku itariki 4 Ukwakira 2018 kikaba cyarabereye muri Mamba Club ku Kimihurura.

Pogatsa

Album ya Pogatsa iriho indirimbo 14 yitwa Ngoma 100






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umwali sarah5 years ago
    Genda wowe pogatsa wateye umwana wabandi inda uramwihakana none ngo urimo guhanga ? Toka kule





Inyarwanda BACKGROUND