RFL
Kigali

Platini araca amarenga ko yaba yongeye gusubira mu rukundo nyuma y’umwaka atandukanye n’uwo bendaga kurushinga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/01/2018 15:11
0


Mu ntangiriro za 2017 ni bwo inkuru zamamaye ko Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys yamaze gutandukana na Diane bendaga kurushingana. Muri Mutarama 2017, uyu mukobwa yatangaje ko yabonye undi mukunzi nyuma yo gutandukana na Platini.



Kuri ubu icyakora nanone Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys yaciye amarenga ko yaba yarongeye gusubira mu rukundo ndetse ari mu munyenga warwo. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Platini yagize ati” Nta kirenze kuba cyiza nko kwisanga mu rukundo” Aya amagambo ubwayo ni amagambo asanzwe ariko kuba yari amaze kuvugwa n’umusore ufite amateka atari meza cyane mu rukundo byatumye buri wese wabibonye yibaza niba yasubiye mu rukundo.

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wagerageje kuvugisha Platini kuri iki kibazo ntabwo yigeze abona igisubizo yashakaga cyane ko uyu muhanzi yakunze guca ku ruhande adahakana cyangwa ngo anemere niba afite umukunzi muri iyi minsi. Aha uyu muhanzi yagize ati” Muri abanyamakuru niba ahari muhumure muzamubona naho kuba nakwandika kuriya byo buriya nibyo byiyumviro byanjye.”

platiniNemeye Platini amagambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram

Aha uyu muhanzi icyakora ntiyigeze ahakana ko yaba ari mu rukundo cyane ko yabwiye Inyarwanda.com ko nk’umuntu wese nawe yumva atakabaye ari wenyine ndetse avuga ko kuba mu rukundo byamushimisha abajijwe niba afite umukobwa bari gukundana Platini yavuze ko iminsi yonyine ariyo izatuma abantu bamenya ukuri.

Platini kimwe na mugenzi we TMC babana mu itsinda rya Dream Boys mu minsi iri ishize batangaje ko muri uyu mwaka wa 2018 bazaba bamurika Album yabo ya karindwi mu gitaramo bazaba bakora nubwo bataratangaza aho iki gitaramo kizabera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND