RFL
Kigali

Rubavu: Pillar G The Monster yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ishyari' anakomoza ku bivugwa ko yigana ijwi rya Bull Dogg-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/11/2018 14:25
1


Pillar G The Monster uri kuzamuka neza muri muzika y'akarere ka Rubavu by'umwihariko mu njyana ya Hip Hop ndetse akarapa nk'umuhanzi Bull Dog, yamaze gushyira amashusho hanze y'indirimbo ivuga ku ntambara ziterwa n'amashyari aba mu bantu atanga inama ku bayagira abasaba kuyavamo.



Ubusanzwe uyu musore yitwa Niyonsaba Alain akoresha Pillar G The Monster muri muzika. Umuziki we mu karere ka Rubavu ari naho atuye. Ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Top Hillz Ent iyoborwa na Ndahayo Emmanuel. Kuri ubu yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ishyari' ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu kwirinda ishyari kugira ngo isi irusheho kuba nziza aho agira ati "Ishyari turyivanemo, abaribibye mu mitima, ishyari baryivanemo, ishyari turitwike, rishye rikongoke, isi ya none tuyigire Paradizo".

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Pillar G The Monster yavuze ko umuziki ari impano ye kuva cyera kandi adateze kuwureka.Yakomoje no kubivugwa ko yigana ijwi rya Bull Dogg avuga ko atabikora ahubwo ko ijwi aririmbamo ari irye yavukanye. Yagize ati" Umuziki undimo si ikintu nishyiramo kandi sinteze kuwureka, naho ku cyo kwigana BullDogg niba mubizi ntiwakwigana umuntu rimwe kabiri gatatu oyaa!! Ntiwabishobora rwose kandi abakunzi banjye nizeye ko babyumvise".

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ISHYARI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • engineer in ID5 years ago
    this Guy is thé best





Inyarwanda BACKGROUND