RFL
Kigali

Umuhanzi Pilato yakoze indirimbo mu njyana ya byendagusetsa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/04/2016 11:09
4


Umuhanzi nyarwanda Pilato ni umuhanzi mushya muri muzika nyarwanda, ahamya ko aje mu njyana ye y’umwihariko hano mu Rwanda yo gusetsa kandi arahamya ko hamwe n’Imana yambariye kwamamara muri muzika ya hano mu Rwanda.



Mu ndirimbo ye ya mbere iri muri iyi njyana yo gusetsa umuhanzi Pilato yise “Ubugari” uyu muhanzi agaruka ku rwenya rw’abantu bifuza kurya amafiriti n’umuceri gusa bakanga  kurya ibiryo bya Kinyarwanda ndetse biboneka hano mu Rwanda ku giciro gito nyamara ntihitabwe ku mikoro y’ubahahira.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO UBUGARI YA PILATO

Uyu muhanzi aganira na inyarwanda  yatangarije ko nubwo aririmba ibintu bisekeje ariko aba agamije gutanga ubutumwa abinyujije mubyo we yise byendagusetsa  bityo agahamya ko yinjiye muri iyi njyana mu rwego rwo gufasha abantu kuruhuka mu mutwe ariko anabaha ubutumwa binyuze mu ndirimbo ze.

pilatoPilato umuhanzi mushya mu njyana ya byendagusetsa

Uyu muhanzi yadutangarije ko indirimbo ye ya mbere yise Ubugari yakozwe na producer Pacento yiteguye kuyikorera amashusho  ndetse anatangaza  ko abakunzi ba muzika nyarwanda bagomba kwitega izindiri ndirimbo zikubiyemo urwenya rwinshi ndetse n’ubutumwa.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyibaho keiji patrick7 years ago
    birashimishije tuuuu waoooo!!!!
  • fanny7 years ago
    eeeeeeee PILATO ararenze bikaze peeeee ni fan peeeee mubuzima busanzwe PILATO akoriki
  • 7 years ago
    MTM
  • 7 years ago
    Murahaze





Inyarwanda BACKGROUND