RFL
Kigali

Piano The Grooveman agarukanye mu muziki itsinda ‘Reset’ ry’abahanzikazi babiri baririmba Gospel

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/05/2018 13:27
0


Nta gihe kinini gishize tubatangarije ko Producer Piano yamaze kugaruka mu muziki, uyu mugabo ubusanzwe uzwiho gutunganya muzika y’abahanzi mu gihe gitambutse yabaye nk'uvuye mu muziki ariko magingo aya yamaze kuyigarukamo. Nyuma y'uko agarutse, Piano yazanye itsinda rishya ry’abahanzikazi babiri bakora umuziki wa Gospel.



Iri tsinda rishya ryinjijwe mu muziki na Piano The Grooveman rigizwe n'abakobwa babiri ari bo; Joy na Paccy, aba bakobwa bakaba baramenyanye cyane ubwo biganaga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu kigo cya GSNDA Nyundo. N'ubwo batakomezanyije ku kigo kimwe cyane ko buri wese yagiye kwiga ku kindi kigo, barangije amasomo bongeye gusubukura ubushuti bwabo bwari buri no mu muziki bityo biyemeza kwinjira mu muziki batyo ari naho bahereye bakora itsinda ryabo rya Reset ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Reset

Indirimbo ya mbere y'itsinda rya Reset

Aba bakobwa ubu bari gukorana na Piano The Grooveman nka Producer wabo magingo aya bamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise ‘Ararenze’, akaba ari indirimbo yanamaze kugera hanze. Nk'uko Piano yabitangaje ngo aba bakobwa bari gushaka uko bafata amashusho y'iyi ndirimbo ari nako bakora indi mishinga myinshi y’indirimbo cyane ko nawe ubwe yemera ko ari abandi banyempano umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana wungutse.

Aba bahanzikazi bose ni abaramyi bakomeye, basengera mu itorero rya Evangelical Restoration Church i Gikondo nk'uko Joy umwe mu bagize iri tsinda yabitangarije Inyarwanda.com.

UMVA HANO INDIRIMBO Y’ITSINDA ‘RESET’ BISE “ARARENZE”







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND