RFL
Kigali

Phionah Mbabazi abangamirwa cyane no kumva ko habaho ruswa y'igitsina, dore inama atanga

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/02/2018 13:25
2


Umuhanzikazi Phionah Mbabazi uherutse gutangaza ko atazigera yongera kujya gushaka ababyina mu ndirimbo ze baturutse hanze y'u Rwanda kuri ubu atewe impungenge cyane n'ikibazo yumva kivugwa kenshi cy'abakwa n'abatanga ruswa ishingiye ku gitsinda kugira ngo bahabwe serivisi runaka.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018 Phionah Mbabazi yashyize kuri Youtube amashusho ye avuga ko gutsinda bidahererekanyirizwa mu mibonano mpuzabitsina tugerageje kubishyira mu kinyarwanda. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kumenya icyateye Phionah kuvuga aya magambo ndetse n'aho yabivugiye asubiza agira ati:

Nari muri Interview,... ni amagambo navuganye umujinya kubera ko ibyo nasubizaga ubwabyo bintera ikibazo. Kuba icyo kibazo gihari bintera ikibazo ntabwo ari ikintu mfata nk'icyoroshye.

Phionah nyuma yo kurangiza kwiga kandi yirihira Kaminuza ubu aje gushyira imbaraga mu muziki

Phionah ahamya ko nta kintu kigira inzira imwe gusa, wanyura no mu yindi kandi ukagera aho ushaka kugera

Nk'uko bikunze kuvugwa cyane ko hari abasaba ndetse n'abatanga iyo ruswa y'igitsina twifuje kumenya ubutumwa Phionah Mbabazi agenera abakobwa bajya batanga iyo ruswa adusubiza muri ubu buryo:

Mbivuze mu cyongereza, 'Success is NOT sexually transmitted' (Intsinzi ntabwo yandurira mu mibonano mpuzabitsina) ntabwo uzaryamana n'umuntu kugira ngo biguteze imbere. Ibyiza ni ugukora, bagire Plan B nayikwima iyo serivise uce mu zindi nzira nziza kuko buri kintu kigira icyagisimbura...Nusanga Bic muri boutique washakaga Beifa, ntibizakubuze gufata Bic ngo wandike kuko zose zirandika. Si itegeko ko utegereza Beifa kandi nta yihari. Niba usanze serivise ushaka hari ikiguzi cy'ubuzima bwawe bisaba cyangwa bisaba kwiyambura agaciro kawe, bireke uge ku yindi serivise.

Byumvikane cyane ko Phionah adashyigikiye abitwaza ko nta yindi nzira ishoboka yo guhabwamo serivisi runaka umuntu ashaka uretse iyo kuryamana n'umuntu umufasha kubona iyo serivise cyangwa se umuha iyo serivise. Nk'uko Phionah Mbabazi abivuga buri muntu wese yiyubashye ndetse akananyura mu nzira nzima z'ukuri yagera ku byo yifuza cyane ko na Leta y'u Rwanda irajwe inshinga no kurandura burundu ubwoko ubwo ari bwo bwose bugaragaramo ruswa.

Kanda Hano Urebe Video ya Phionah Mbabazi avuga ko itsinzi itandurira mu mibonano mpuzabitsina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • haba6 years ago
    cyakoza sister aravug ukuri.but ntiyirengagize ko ariyo si dusigaye twiberamo!
  • kamana6 years ago
    Ariko birashoboka cyane ko nawe FIYONA ujya usambana kubera ko aba STARS bose babikora.Waba usambana kubera Ruswa,cyangwa ubikora wigana abandi ba STARS,byose ni ubusambanyi bubabaza imana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z'abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw'iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nibyo bita “Spiritual Myopia”. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w'imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw'iteka muli Paradizo.





Inyarwanda BACKGROUND