Umuhanzikazi Phionah Mbabazi uherutse gutangaza ko atazigera yongera kujya gushaka ababyina mu ndirimbo ze baturutse hanze y'u Rwanda kuri ubu atewe impungenge cyane n'ikibazo yumva kivugwa kenshi cy'abakwa n'abatanga ruswa ishingiye ku gitsinda kugira ngo bahabwe serivisi runaka.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018 Phionah Mbabazi yashyize kuri Youtube amashusho ye avuga ko gutsinda bidahererekanyirizwa mu mibonano mpuzabitsina tugerageje kubishyira mu kinyarwanda. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kumenya icyateye Phionah kuvuga aya magambo ndetse n'aho yabivugiye asubiza agira ati:
Nari muri Interview,... ni amagambo navuganye umujinya kubera ko ibyo nasubizaga ubwabyo bintera ikibazo. Kuba icyo kibazo gihari bintera ikibazo ntabwo ari ikintu mfata nk'icyoroshye.
Phionah ahamya ko nta kintu kigira inzira imwe gusa, wanyura no mu yindi kandi ukagera aho ushaka kugera
Nk'uko bikunze kuvugwa cyane ko hari abasaba ndetse n'abatanga iyo ruswa y'igitsina twifuje kumenya ubutumwa Phionah Mbabazi agenera abakobwa bajya batanga iyo ruswa adusubiza muri ubu buryo:
Mbivuze mu cyongereza, 'Success is NOT sexually transmitted' (Intsinzi ntabwo yandurira mu mibonano mpuzabitsina) ntabwo uzaryamana n'umuntu kugira ngo biguteze imbere. Ibyiza ni ugukora, bagire Plan B nayikwima iyo serivise uce mu zindi nzira nziza kuko buri kintu kigira icyagisimbura...Nusanga Bic muri boutique washakaga Beifa, ntibizakubuze gufata Bic ngo wandike kuko zose zirandika. Si itegeko ko utegereza Beifa kandi nta yihari. Niba usanze serivise ushaka hari ikiguzi cy'ubuzima bwawe bisaba cyangwa bisaba kwiyambura agaciro kawe, bireke uge ku yindi serivise.
Byumvikane cyane ko Phionah adashyigikiye abitwaza ko nta yindi nzira ishoboka yo guhabwamo serivisi runaka umuntu ashaka uretse iyo kuryamana n'umuntu umufasha kubona iyo serivise cyangwa se umuha iyo serivise. Nk'uko Phionah Mbabazi abivuga buri muntu wese yiyubashye ndetse akananyura mu nzira nzima z'ukuri yagera ku byo yifuza cyane ko na Leta y'u Rwanda irajwe inshinga no kurandura burundu ubwoko ubwo ari bwo bwose bugaragaramo ruswa.
Kanda Hano Urebe Video ya Phionah Mbabazi avuga ko itsinzi itandurira mu mibonano mpuzabitsina
TANGA IGITECYEREZO